Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi mu Bufaransa, yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagirana ikiganiro.

Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w'u Bufaransa
Perezida Kagame yahuye na Emmanuel Macron w’u Bufaransa

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 21 Kamena 2024 byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku biro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée barasangira ndetse bagirana n’ibiganiro bitandukanye.

Perezida Kagame yageze mu Bufaransa, Tariki ya 20 Kamena 2024 aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo no kuzigeza kuri bose.

Muri iyi nama Perezida Kagame yahawe umwanya atanga ikiganiro cyagarutse uburyo umugabane wa Afurika wiyubatse nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Macron yakiriye Perezida Kagame
Macron yakiriye Perezida Kagame

Ibindi byigiwe muri iyi nama ni ugutangiza gahunda yo kwihutisha ibijyanye no gukorera inkingo muri Afurika yiswe ‘African Vaccine Manufacturing Accelerator (AVMA)’.

Ikaba yarateguwe n’Ihuriro rifasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubona inkingo (GAVI Alliance) ndetse n’Ikigo gishinzwe kurwanya ibyorezo muri Afurika, Africa CDC.

Ubusanzwe u Rwanda n’u Bufaransa bisangwanywe ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo birushingiyeho. U Bufaransa mu Ukwakira 2023 bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 91 z’Amayero yo guteza imbere ibyo bikorwa.

U Bufaransa kandi busanzwe bushyigikira gahunda z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro n’umutekano, bubinyujije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni kimwe mu bihugu byasabye uyu muryango kuruha inkunga yo kurufasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Iki gihugu kandi cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Macron muri Nzeri 2022 yahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedi, bafata imyanzuro yafasha akarere k’ibiyaga bigari kubona amahoro.

Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b'Ibihugu
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gihabwa abakuru b’Ibihugu

Guverinoma y’u Bufaransa igaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’u Rwanda na RDC gikemuke, abahagarariye ibi bihugu bakwiye gukomeza kuganira, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka