Perezida Kagame yageze muri Uganda

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.

Biteganyijwe ko kandi muri uru ruzinduko rwe, Perezida Kagame agirana ibiganiro na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni.

Ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bigaragaza ubushake bwo kuzahura umubano wari umaze imyaka ibarirwa muri itatu urimo agatotsi.

Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Uganda, nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba na we yari aherutse kugirira ingendo mu Rwanda inshuro ebyiri, nyuma yaho hakaba haragiye habaho koroshya zimwe mu ngamba zari zarafashwe harimo nko gufungura umupaka uhuza ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imana ishimwe kuba iyo nyangarwarwanda yatsinzwe

Kenzo yanditse ku itariki ya: 24-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka