Perezida Kagame yageze muri Senegal mu nama yiga ku iterambere rya Afurika
Perezida Paul Kagame yageze i Dakar muri Senegal ku mugoroba wo ku itariki ya 01 Gashyantare 2023 mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Afurika.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu avuga ko Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama iba kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 ikibanda ku ishoramari mu bijyanye n’ibikorwa remezo ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa Senegal Macky Sall akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Iritabirwa n’abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abayobora ibigo by’imari n’ubucuruzi n’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Afurika.
Perezida wa Senegal, Macky Sall, uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ni we wateguye anatumira abakuru b’ibihugu muri iyi nama ibaye ku nshuro ya kabiri ikaba izasiga hari ibyemezo bifashwe byo kongera ibikorwa remezo bitandukanye biganisha ku iterambere ry’umuturage.

U Rwanda na Senegal bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza. Ibi bihugu byombi byatangije ubufatanye mu ikoranabuhanga rya ‘Smart Health Card’ rizajya rifasha abaturage b’ibyo bihugu byombi kubika no kwerekana amakuru yerekeye ubuzima bwabo, aho bikenewe bitabaye ngombwa kwitwaza impapuro.
U Rwanda na Senegal byasinyanye amasezerano y’ubufatanye yo gutangira gukora inkingo za Covid-19, Malaria n’igituntu. Ni nyuma y’aho ibi bihugu byombi bimaze gusinyana amasezerano n’ikigo BioNTech ndetse na Banki y’Ishoramari y’u Burayi.


Ohereza igitekerezo
|