Perezida Kagame yageze muri Ethiopia mu nama ya AU

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inama isanzwe ya 33 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), iri kubera ku cyicaro cy’uwo muryango I Addis Ababa muri Ethiopia.

Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU
Perezida Kagame yitabiriye inama ya AU

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gucecekesha imbunda: Gushyiraho ibyafasha Afurika mu iterambere, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, ubuyobozi bw’umuryango n’abandi batumirwa.

Perezida Kagame kandi yanahuye na perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, ugomba no kuba Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame yahuye na Ramaphosa wa Afurika y'Epfo
Perezida Kagame yahuye na Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Kuri iki gicamunsi, Perezida Kagame araza gutanga ikiganiro ku muryango wa NEPAD, kiri buhuriremo abakuru b’ibihugu batandukanye. Biteganyijwe ko u Rwanda ari rwo rushobora gukurikiraho kuyobora umuryango wa NEPAD

Perezida Kagame kandi azritabira inama yiga ku mahoro n’umutekano, ihuza abakuru b’ibihugu, iri bwibande ku kibazo cya Sudani y’Epfo.

Muri iyi nama kandi, Perezida Kagame yemeye gutanga ibihumbi 500 by’amadolari ya Amerika, yo gushyigikira ikigega gishya abagore muri Afurika (African Women’s Leadership Fund at the Gender Equality & Women Empowerment in Africa-AWLF).

Icyo kigega kizashyira imbere kwagura no gufasha imishinga y’abagore muri Afurika kugera ku ntego zayo.

Gufungura inama ya AU ku mugaragaro bizaba ku cyumweru tariki ya 09 Gashyantare 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka