Perezida Kagame yageze muri Côte d’Ivoire

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze mu gihugu cya Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama ihuza abikorera bo muri icyo gihugu ndetse n’abo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, ikaba ari inama ibaye ku nshuro ya munani.

Kuri iyi nshuro, u Rwanda rwatumiwe by’umwihariko mu rwego rwo gusangira ubumenyi mu bijyanye no koroshya ishoramari ndetse no gufasha urwego rw’abikorera gutera imbere.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, Perezida Kagame yahamagariye abashoramari bo muri Côte d’Ivoire kuza kureba amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, ndetse no gusangira ubunararibonye n’abashoramari b’Abanyarwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rw’inganda.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame aherekejwe n’abikorera b’Abanyarwanda bagera kuri 50 bakora mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, inganda n’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Perezida Kagame ahura n’urubyiruko rw’abashoramari bo muri Afurika y’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka