Perezida Kagame yagaragaje ikibura kugira ngo umupaka wa Uganda n’u Rwanda ufungurwe

Mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa Televiziyo Aljazeera mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ku mubano w’u Rwanda na Uganda, icyo atekereza kuri opozisiyo hamwe n’ibijyanye no gukomeza kuyobora u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje igikeneye kubanza gukorwa kugira ngo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda ubashe gufungurwa nk’uko benshi babyifuza.

N’ubwo Perezida Kagame na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni bagiye bahura kugira ngo bakemure ibibazo hagati y’ibihugu byombi bimaze hafi imyaka ine, ku ruhande rwa Uganda ngo haracyari ikibazo gikomeye nk’uko Perezida Kagame abibona.

Yagize ati “Twagize amahirwe yo kuganira ku bibazo bibiri by’ingenzi. Igice kinini cy’umupaka kirafunze, hari abavuga ngo mufungure imipaka ducuruze, ndetse ibyo buri muntu muri aka Karere arabishaka. Kuri twe, ikibazo ni icyatumye imipaka ifungwa, gikeneye gukemurwa mbere y’uko ifungurwa.’’

“Abanyarwanda bafite ibibazo byo kubuzwa kujya muri Uganda gukorerayo ishoramari. Inzego zo muri Uganda zirabahiga aho zibabonye, zitanga impamvu z’uko umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda. Icyo kibazo twakiganiriyeho. Nyamara Abanya-Uganda bo iyo baje mu Rwanda nta bibazo bagira nk’ibyo Abanyarwanda bahura na byo muri Uganda.’’

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe atavugana na mugenzi we wa Uganda kubera uko kutumvikana hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Twaravuganaga ariko hashize igihe bihagaze. Hashize igihe, kuzageza ubwo ibi bibazo bizaba bikemutse, kuganira ntibyabaho hatabayeho impamvu ifatika. Muganira iyo muhuje, mukorera hamwe."

Leta ya Uganda imaze kugarura Abanyarwanda benshi mu Rwanda, aho abakozi bayo babazana ku mupaka bakaba ari ho babajugunya.

Benshi muri bo baza bavuga ko bakorewe iyicarubozo ribababaza ku mubiri no mu mitekerereze. Bavuga ko babiterwa n’uko bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda nyamara bakarekurwa batarigeze baburanishwa.

U Rwanda kandi ruvuga ko Uganda ishyigikira imitwe ishinjwa Iterabwoba rigamije kuruhungabanyiriza umutekano, harimo uwa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

Umukuru w’Igihugu yagize icyo avuga ku miyoborere y’u Rwanda mu gihe amaze ku buyobozi n’ibiteganywa mu gihe kiri imbere

Perezida Paul Kagame yavuze ko mu myaka 27 ishize ubu hari intambwe imaze guterwa mu bumwe n’ubwiyunge hagati y’Abanyarwanda kurusha uko bari babanye mbere.

Yagize ati “Haracyari byinshi byo gukora. Nta kidasanzwe twakoresheje usibye gukemura ibibazo duhura na byo, kandi bikagirwamo uruhare na buri muntu, yaba abaturage n’abayobozi.’’

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora gusubira inyuma ngo rugere aho rwavuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ngo hubatswe imiyoborere ishingiye ku muturage kandi iteza imbere abaturage.

Ati “Ibyagezweho biragaragara. Icya mbere ni uko abantu babigiramo uruhare, icya kabiri bitanga gutekana no gutuza, ndetse bikaba uburyo bwo guhindura imyumvire".

Perezida Kagame kuri ubu uri kuyobora muri manda ya gatatu nyuma yo kugirirwa icyizere n’abaturage muri 2017, yavuze ko iterambere igihugu cyifuza kugeraho ridashingira ku kuba ari we uzaba ku butegetsi.

Ati “Si ngombwa ko mba ndi ku buyobozi ngo mbone ibyo byiza, bimwe muri byo byarakozwe kandi ndabibona. Hari byinshi twizeye ko bizaba byiza kuri twe no ku gihugu. Byashoboka ko bimwe byazabaho ntagihari ariko Abanyarwanda bazabibona banagire uruhare mu gutuma bibaho...Nk’uko nabivuze, bizaterwa n’icyo abaturage b’iki gihugu bifuza.’’

Icyo Perezida Kagame avuga kuri Opozisiyo(Abatavuga rumwe n’Ubuyobozi bwe)

Umukuru w’Igihugu, ubwo yari abajijwe icyo avuga ku bamushinja guca intege abatavuga rumwe na we, yasubije ko abo bakwiye kuba ari abagambiriye icyiza ku Banyarwanda.

Ati “Opozisiyo irahari, opozisiyo bivuze ko abantu bafite imyumvire itandukanye ku bijyanye n’imiyoborere, ibibera mu gihugu. Nubwo baba bafite imitekerereze ya politiki itandukanye, bahuriza ku kintu kimwe cy’imibereho myiza y’abaturage n’ituze ry’igihugu. Ntekereza ko kuri icyo badashobora kunyuranya.’’

Perezida Kagame avuga ko atakwiyumvisha ko hari uwaza yiyita uwo muri opozisiyo ariko ashaka kunyuranya n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse no guhungabanya igihugu.

Perezida Kagame yabaye nk’usubira inyuma mu mateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko habaye imvururu mu gihe cy’amashyaka menshi kandi yose yaranzwe no kuba ntibindeba kugeza ubwo Jenoside ibaye igahitana abantu basaga miliyoni imwe mu gihe cy’amezi atatu.

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko buri gihugu kigira uburyo kiyoborwamo bwihariye, imikorere kigenderaho ku buryo ngo byaba bidakwiye kubwirizwa icyo gukora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzehewacu arasobanutse yasubije neza ni Inkotanyi

Nkubito Amani yanditse ku itariki ya: 23-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka