Perezida Kagame yaganiriye na Dr. Ahmed na Trudeau kuri Coronavirus

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuwa gatatu tariki 25 Werurwe 2020, yagiranye ikiganiro kuri telephone na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abey Ahmed ndetse n’uwa Canada, Justin Trudeau, baganira ku cyorezo cya Coronavirus gikomeje kwibasira isi, n’imbaraga ziri gukoreshwa mu rwego rwo guhangana na cyo.

Perezida Kagame ari kumwe na Dr. Abey Ahemed, Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia
Perezida Kagame ari kumwe na Dr. Abey Ahemed, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Ku rubuga rwa Twitter, Perezida Kagame yanditse ati “Nagiranye ikiganiro cyiza kandi gitanga umusaruro na Minisitiri w’Intebe Justin Trudeau, ku byemezo byafashwe n’inzego z’ubuzima mu bihugu, n’uburyo isi ikomeje gushyira hamwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus”.

Aba bayobozi baganiriye ku gisubizo isi yashakira COVID-19, ndetse no ku ngaruka zayo ku mibereho n’ubukungu bw’ibihugu byombi, hamwe n’uburyo byakigobotora.

Perezida Kagame yavuze ko yashimiye Minisitiri Trudeau, ku bw’inkunga ya Canada mu kurwanya icyo cyorezo.

Ati “Namushimiye ko yabihagurukiye kandi agatanga inkunga ya Canada, hamwe n’ubufasha bwe mu gutuma umuryango w’ibihugu 20 bikize (G20) utanga inkunga ihagije mu gushyigikira ibyemezo byafashwe na Afurika. Kugira ngo iki cyorezo kirangire, tugomba gufatanya muri ubu buryo”.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Canada byavuze ko Minisitiri Justin Trudeau, yifurije Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda ibyiza, muri ibi bihe u Rwanda ruri guhangana no gukumira Coronavirus, ari na ko rukora ngo rugabanye ingaruka zayo ku buzima, imibereho n’ubukungu bw’igihugu.

Ibiro bya Minisitiri Trudeau byanditse ko “Minisitiri w’Intebe yashimiye Perezida Kagame kuba yarifurije Sophie Grégoire Trudeau, Umugore wa Justin Trudeau gukira vuba”.

Tariki ya 13 Wetrurwe, ni bwo byatangajwe ko umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Canada yasanganywe ubwandu bwa Coronavirus.

Ibiro bya Minisitiri Trudeau bikomeza bivuga ko abayobozi bombi baganiriye ku ngamba zikomeye zafashwe n’u Rwanda na Canada mu kurinda abaturage, no gukemura ibibazo by’ubukungu bishobora kuvuka mu bihugu byabo.

Ibiro bya Minisitiri Trudeau biti “Baganiriye ku bushake bw’umuryango mpuzamahanga ku gukorera hamwe mu guhindura icyerekezo cy’icyorezo cya Coronavirus. Banaganiriye ku kamaro ko guha imbaraga inzego z’ubuzima, icungamutungo n’ubukungu muri Afurika.

Minisitiri w’Intebe yatanze inkunga ya Canada binyuze mu bujyanama n’inkunga mpuzamahanga, yo gufasha ibihugu bikennye guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

CIVID-19 ikibazo ku isi yose. Leta ya Canada iri gufatanya bya hafi n’abafatanyabikorwa b’ibanze, abisumbuyeho hamwe n’inzego mpuzamahanga, mu kugabanya ingaruka zayo ku buzima, ubukungu n’imibereho muri Canada no ku isi yose”.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko yanagiranye ibiganiro na Minisiitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abey Ahemed, amushimira ko yemeye gutanga uburyo bwo gutwara ibikoresho byatanzwe n’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma, abigenera ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame ati “Namushimiye ko yemeye gutanga ubushobozi bwe ku giti cye n’ubw’igihugu cye, mu gutwara ibikoresho byatanzwe na Jack Ma Foundation, byo kurwanya COVID-19.

Twanaganiriye ku buryo bwo gukora ubukangurambaga ku bushobozi bw’Abanyafurika ubwabo mu guhangana na Coronavirus, ndetse no ku nkunga y’isi yose ikenewe”.

Icyiciro cya kabiri cy’ibikoresho byatanzwe na Jack Ma cyageze i Kigali kuwa Kabiri tariki 24 Werurwe, n’indege ya Ethiopian Airways.

Perezida Kagame yavuze ko ari inkunga ikomeyenkandi yari ikenewe n’igihugu mu kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 41 banduye Coronavirus.

Icyorezo cya Coronavirus kugeza ubwo twandikaga iyi kuru cyarinkimaze guhitanga abantu 21,571, mu gihe abamaze kucyandura bari bamaze kuba 480,446. Kimaze kandi kugera mu bihugu 175 ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka