Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inama ya 32 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, i Addis Ababa muri Etiyopiya, perezida Kagame yayoboye inama yabereye mu muhezo, muri gahunda y’inama y’inteko rusange ya 32 y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida Kagame kandi yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma mu muhango wo kumurika ku mugaragaro ishusho y’umwami w’Abami Haile Selassie wamamaye mu iterambere rya Etiyopiya na Afurika uri rusange.

Amakuru dukesha ibiro by’umukuru w’igihugu avuga ko Perezida Kagame ari we wayoboye umuhango wo gutangiza inama y’inteko rusange ya 32, bikaba biteganyijwe ko muri iyi nteko rusange ari na ho ahererekanya ububasha na Perezida wa Misiri Abdel Fattah el-Sisi ugiye kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka