Perezida Kagame yaburiye abayobozi batuzuza neza inshingano zabo

Perezida Paul Kagame yongeye gukebura abayobozi badakurikirana ibikorwa bigomba gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, ubwo yayoboraga Inama y’Igihugu y’umushyikirano irimo kuba ku nshuro yayo ya 18.

Umukuru w’Igihugu yongeye gukebura abayobozi bibera mu yindi si, kubera kudakurikirana ibikorwa byagombaga gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage.

Perezida Kagame yavuze ko usanga hari abayobozi badakurikira ibikorwa bigomba gukorerwa abaturage ku buryo n’iyo ubibabajije usanga batabizi ahubwo ugasanga abaturage ari bo babyikurikiranira.

Yagize ati “Abayobozi mudakurikirana ibikorwa byagombaga gukorwa kugira ngo bizamure ubuzima bw’abaturage, mwibera mu Isi yindi ntazi iyo ari yo, aho ufata umuyobozi uwo ari we wese ukamubaza uti ariko ibya cya cyemezo cyagombaga gukorwa aha kigeze he? Ni we ubishinzwe, ugasanga ntaheruka, nta makuru afite y’ibyo akwiriye kuba akurikirana, byaba bikorwa, byaba bidakorwa, byaba byarapfuye, ntabyo azi, ariko igihe utabizi byabuzwa n’iki gupfa ari wowe wagakwiye kuba ubikurikirana?”

Akomeza agira ati “Ahubwo ugasanga abaturage bakaba ari bo bikurikiranira, ukajya kubona ukabona ku mbugankoranyambaga baratabaza, bakavuga bati ariko mwadutabaye, ukamubaza uti wowe uba hehe ati mba aha, nta bayobozi bahari ati barahari ariko ntitubabona, ntaho duhurira, ahubwo ati mudutabare, abaturage barinda gutabaza buri munsi kuri buri kintu muba muri hehe bayobozi, ntimujya kubakemurira ibibazo, mwikemurira ibyanyu bikarangirira aho”.

Uretse kudakurikirana no kutamenya ibigomba gukorerwa abaturage, Umukuru w’Igihugu yavuze ko n’abagerageje kubikora usanga bakora biciriritse bitagendanye n’amafaranga bahawe.

Ati “Ibikorwa byagombaga gukorwa ntibikorwe, amafaranga agatangwa uwitwa ko agomba kubikora agakora ibintu biri aho biciriritse bitajyanye n’amafaranga azahabwa cyangwa yahawe, we akigendera abandi akabasigira ubusa, ndetse rimwe na rimwe ari uwakoreshaga ari uwakoraga bakigabanira bakimererwa neza, abaturage ibikorwa bikarangirira aho”.

Yongeraho ati “Abakoresha mwebwe mukwiye kuba mubikurikirana mukabijyamo bikaba inyungu zanyu n’abo mukoresha ariko abo mukorera ntibagire icyo bavanamo, abantu bahora muri ibi buri munsi, nk’ubu ba Minisitiri cyangwa abandi mwabuze akazi, kababanye gake ku buryo mwishakira akanyu katari ako mwagombaga gukora, bishoboka bite, muba muri hehe, muba mu biki, mumbwire ibindi bintu mubamo bindi birenze iby’akazi mukwiriye kuba mukora”.

Perezida Kagame yavuze ko imikorere nk’iyo bidakwiye ko yihanganirwa kandi ko nta gihe izigera yihanganirwa kandi ko bazakomeza guhangana n’abitwara batyo.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka