Perezida Kagame: Tubabajwe n’urupfu rwa Perezida Magufuli

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania, Dr John Pombe Magufuli.

Perezida Kagame yavuze ko inkuru y’urupfu rwa Magufuli ari incamugongo, dore ko yamufataga nk’umuvandimwe we ndetse akaba inshuti ye ikomeye.

Perezida Kagame ati “Uruhare rwe mu iterambere ry’Igihugu cyacu n’iry’Akarere muri rusange ntiruzibagirana.”

Yihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania, avuga ko u Rwanda rwifatanyije na Tanzania muri ibi bihe bikomeye.

Perezida Kagame yashyizeho igihe cy’icyunamo mu gihugu hose guhera kuri uyu wa 18 Werurwe 2021 kugeza ku munsi Perezida Magufuli azashyingurirwa.

Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, rivuga ko amabendera y’u Rwanda n’ay’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yururutswa kugeza hagati, mu Rwanda hose ndetse no muri Ambasade zarwo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Tuzahora tukwibuka kd muruhukire mumahoro imana wakoreye izakwiyereke ikwicanzanye nibikomangoma

Ngabonziza Eugene yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Imana imwakire mubayo H.E.Jonh Pombe Magufuri abaturage ba Tanzaniya bazamwibukira kuri Byinshi.gusabana n’abaturage ,n,ibindi.umuryango we wihangane.Tanzania na Adrixa muri rusange ibuze umwe mubagabo bahamagara ku ijambo.
Kandi baharanira kuba abo bariho.
Imana irinde igihugu n’abanyagihugu.poleni Ndugu zetu.

Mukakibibi Saidati yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Imana imwakire mubayo H.E.Jonh Pombe Magufuri abaturage ba Tanzaniya bazamwibukira kuri Byinshi.gusabana n’abaturage ,n,ibindi.umuryango we wihangane.Tanzania na Adrixa muri rusange ibuze umwe mubagabo bahamagara ku ijambo.
Kandi baharanira kuba ABA bariho.
Imana irinde igihugu n’abanyagihugu.poleni Ndugu zetu.

Mukakibibi Saidati yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Ruhuka mumahoro mugabo nyamugabo utatinyaga igitutu cya mpatsibihugu.Wari urugero kubato kuko watwigishije guhesha agaciro Africa. Duhombye intwari.

Israel Ganza yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Alias sanshez

0784918171 yanditse ku itariki ya: 18-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka