Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye guhurira muri Angola

Abayobozi b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) biteguye guhurira i Luanda muri Angola, mu biganiro biyoborwa na Perezida João Lourenço, mu rwego rwo gukuraho amakimbirane hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imirwano iherutse gutangira mu Burasirazuba bwa RDC.

Umubano hagati y’u Rwanda na RDC wifashe nabi mu mezi ashize, aho Congo ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta ya Congo, FARDC.

Iyi nama izabera i Luanda izaba igikorwa cya mbere kigamije kunga impande zombi bikagirwamo urahare na Perezida wa Angola, João Manuel Lourenço, ushyigikiwe n’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN), kugira ngo ahuze Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Congo, Félix Antoine Tshisekedi, mu gushakisha igisubizo ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma gushyigikira inyeshyamba za M23 ndetse na Perezida Kagame, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo y’Igihugu ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, yavuze ko yavuganye na Perezida Tshisekedi kugira ngo bakemure ibibazo bihari cyangwa bitaba ibyo bikaba byakomeza gukaza imirwano.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko imirwano y’umutwe wa M23, yongeye gukara mu gice cy’Iburasirazuba bwa Congo bitewe n’uko Guverinoma yirengagije ibibazo by’abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, nubwo mu bihe byashize hashyizweho ingufu mu gushishikariza Kinshasa gukemura ibibazo bya politiki kuri ibyo bibazo.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kuryozwa kuba Congo itarakemuye ibibazo bya politiki by’imbere mu gihugu, harimo no guha abaturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda uburenganzira bwabo no kwiyemeza gushyira mu ngiro amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono mu bihe byashize.

Yashimangiye ko Guverinoma ya Congo yananiwe guhangana no kuba umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ukiri muri RDC, ku buryo uyu munsi barimo gukorana na bo kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda, ndetse avuga ko ibi MONUSCO ibizi neza ariko ko ntacyo yabikozeho.

Igihe aba bayobozi bombi bazahurira muri Angola, ibibazo byavuzwe bizashyirwa ku meza kugira ngo biganirweho. Biteganijwe kandi ko abayobozi batandukanye bo mu Karere n’abahagarariye imiryango mu Karere bazitabira iyo nama.

Ku wa Mbere, Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu kugira ngo iki kibazo gikemuke, igikenewe ari igisubizo mu buryo bwa politiki, aho kuba uburyo bwa gisirikare, agaragaza ko kugeza igihe RDC itazemera inshingano zayo, imirwano izakomeza.

Yakomeje avuga ko u Rwanda nta kibazo rufite cyo kutaba mu mutwe w’Ingabo zo mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), nk’uko Congo ibishaka.

Ati: “Nta kibazo mfite kuri icyo. Ntabwo dusaba umuntu uwo ari we wese ko twagira uruhare muri izo ngabo.”

Ibi Perezida Kagame yabivuzeho mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru.

Kagame yagize ati: “Niba hari umuntu uzaturuka aho ari ho hose, hatarimo u Rwanda, ariko akazatanga igisubizo twese dushaka, kuki nagira ikibazo?”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, muri Kamena yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwifashisha uburyo bw’ibiganiro, mu gushakira umuti ibibazo bikomeje gushyamiranya ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Much Thx to HE ! Nibyo rwose; Dufite henshi batwifuza kujya kubafasha gukora Amahoro n’Umutekano;RDC nihageyo abo yifuza ariko Tubone Igisubizo dushaka! Nibataduha Amahoro;Twe tuzayiha!

HL yanditse ku itariki ya: 5-07-2022  →  Musubize

Much Thx to HE ! Nibyo rwose; Dufite henshi batwifuza kujya kubafasha gukora Amahoro n’Umutekano;RDC nihageyo abo yifuza ariko Tubone Igisubizo dushaka! Nibataduha Amahoro;Twe tuzayiha!

HL yanditse ku itariki ya: 5-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka