Perezida Kagame na Patrice Talon bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, yakiriwe na mugenzi we wa Bénin, Patrice Talon, mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Palais de la Marina, i Cotonou.

Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Bénin, rugamije gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi babanje kugirana ibiganiro byabereye mu muhezo, byibanze ku kungurana ibitekerezo ku mibanire hagati y’ibihugu byombi ndetse no guhindura imibereho y’abaturage binyuze mu bufatanye bukwiye kuranga ibihugu bya Afurika.

Perezida Kagame na Patrice Talon bahagarariye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, iterambere rirambye, guteza imbere inganda, ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n’ubuhinzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye uwo umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye, Perezida Kagame yashimangiye ko umugabane wa Afurika ukeneye kunga ubumwe no kumenya ahakenewe ubufasha.

Yagize ati: “Icyo tugomba gukora muri Afurika ni ukunga ubumwe, kumenya ibyo dukeneye mu bijyanye n’ubufatanye ndetse no kumenya ukwiriye wo gutanga ibyo dukeneye.”

Aba bayobozi bombi kandi bahuriza ku kuba umugabane wa Afurika wifitemo ubushobozi bwagakwiye kuba buhererekanywa hagati y’ibihugu biwugize.

Ibi bishimangirwa no kuba muri Gashyantare uyu mwaka, Inama y’Abaminisitiri bo muri Bénin yaremeje Nyamulinda Pascal wayoboye Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu mu Rwanda (NIDA), nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishizwe Indangamuntu muri Bénin (ANIP).

Perezida Kagame muri uru ruzinduko aherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc, ndetse na Clare Akamanzi, Umuyobozi wa RDB.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka