Perezida Kagame na Madamu bagiriye uruzinduko mu Bufaransa
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Paris mu Bufaransa aho bitabiriye Inama ya 19 ya OIF ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma mu muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, La Francophonie.

Iyi nama itangira kuva tariki 04 Ukwakira 2024 iziga ku bibazo byugarije Isi ndetse n’ibisubizo byabyo birimo guhanga udushya n’imishinga hifashishijwe ururimi rw’Igifaransa.
Iyi nama izayoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, hagati ya tariki 4-5 Ukwakira 2024.
Iyi nama izabera ahitwa Villers-Cotterêts, ifite insanganyamatsiko igira iti “Gukora, guhanga ibishya no gukora ubucuruzi mu Gifaransa’, bikaba biteganyijwe ko izibanda cyane ku guhanga imirimo ifasha urubyiruko kuva mu bushomeri.
Villers-Cotterêts ni umujyi uherereye mu bilometero 80 mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Paris, ari na ho mu mwaka 1539 hemerejwe ko Igifaransa kiba ururimi rw’ubutegetsi mu Bufaransa gisimbuye Ikilatini.
Ku munsi wa mbere w’Inama ya OIF, biteganyijwe ko Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazitabira umuhango wo kuyifungura ku mugaragaro.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024, bazitabira isangira rizayoborwa na Perezida Emmanuel Macron na Madamu Brigitte Macron, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Élysée Palace.
Ku munsi wa kabiri w’iyi nama, Perezida Kagame azitabira ibiganiro bizayoborwa na Perezida Macron aho, abazabyitabira bazaganira ku bufatanye n’ubutwererane bugamije intego zihuriweho hagati y’ibihugu.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF yabanjirijwe n’iyahuje Abaminisitiri bo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, yateranye tariki 3 Ukwakira 2024. Ku ruhande rw’u Rwanda yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, abayitabiriye bemeje ko inama itaha yo ku rwego rwabo izabera i Kigali mu 2025. Iyi nama izasozwa n’isinywa ry’amasezerano y’i Villers-Cotterêts.
OIF ni umuryango watangijwe muri Werurwe 1970, u Rwanda rukaba rwarabaye umunyamuryango wayo guhera mu 1970. Kuri ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu 84 birimo ibinyamuryango byuzuye 54, ibihugu birindwi byiyunze n’ibihugu 27 by’indorerezi.
Ohereza igitekerezo
|