Perezida Kagame na Bio bagiranye amasezerano y’ubufatanye muri Politiki

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye uwa Sierra Leone, Julius Maada Bio, bakaba bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politike.

Abakuru b'ibihugu byombi bagiranye amasezerano y'ubufatanye muri politiki
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye amasezerano y’ubufatanye muri politiki

Perezida Bio yafatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, kuri uyu wa kane tariki 04 Nyakanga 2019.

Amasezerano abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ari mu buryo bwa rusange, guhanahana ubunararibonye mu bya politiki hamwe no gutanga viza z’ubuntu ku badiporomate b’ibihugu byombi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe ku ruhande rw’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sierra Leone, Nabeela Tunis ni bo bashyize umukono kuri ayo masezerano imbere y’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame avuga ko ibihugu byombi bifite amateka bihuriyeho, nk’intambara zikomeye zagiye ziba, ari nayo mpamvu habayeho kwiyemeza guharanira ejo hazaza heza h’abaturage b’ibi bihugu.

Yagize ati “Urugendo wagiriye hano Nyakubahwa Perezida ni ingirakamaro cyane, kuko rukomeza amasezerano ndetse n’ubuvandimwe busanzwe buduhuza ndetse no gusangira ubunararibonye mu bintu by’ingenzi”.

“Amasesezerano tugiye kugirana agaragaza icyifuzo cyacu gishimangira ubufatanye mu kongera amahirwe abaturage bazabona mu kugenderana”.

Perezida Kagame akomeza avuga ko kuba u Rwanda na Sierra Leone byombi ari abanyamuryango ba Afurika yunze ubumwe bizafasha gukomeza gufatanya muri gahunda z’uyu muryango.

Perezida Kagame yakiriye Julius Maada Bio wa Sierra Leonne
Perezida Kagame yakiriye Julius Maada Bio wa Sierra Leonne

By’umwihariko ibi bihugu bitegereje kubona umusaruro w’amasezerano byashyizeho umukono, agamije guhahirana hifashishijwe isoko ry’ubuhahirane butagira imipaka (ACFTA).

Perezida Kagame yizeza ko inzego zibihugu byombi zizakomeza ibiganiro bigamije gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, Perezida Bio wa Sierra Leone, akomeza ashimangira ko hagiye kubaho gusangira ubunararibonye mu mikorere cyane cyane aho icyo gihugu cye kizafatira urugero ku Rwanda.

Ati “Turabona ubufatanye ari ngombwa, dusangiye amateka, ariko hano twabonye iterambere, tukaba twaje kugira ngo twige uko mwageze kuri ibi byose”.

Perezida Bio yizeza ko hazabaho ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’imikoranire hagati y’ubuyobozi n’abakozi b’inzego z’ibihugu byombi.

Avuga ko isuku n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mujyi wa Kigali ari urugero nabo bakwiye gukurikiza mu mijyi y’iwabo.

Kuva muri 2017, ubwo u Rwanda rwari rumaze gufungura Ambasade i Freetown, ibihugu byombi byemeranyijwe gukorana mu by’ubuhinzi n’ubworozi, umutekano, ubukerarugendo, imiyoborere myiza, uburezi n’umuco.

Nyuma yaho Perezida Bio w’icyo gihugu yanagaragaje icyufuzo cy’uko indege z’u Rwanda z’ikigo Rwandair zajya zikora ingendo hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka