Perezida Kagame na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi baganiriye ku cyorezo cya #COVID19

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ibiganiro by’ingirakamaro na bamwe mu bayobozi bakomeye ku Isi ku buryo bwihuse bwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus (COVID-19).

Icyo kiganiro cyabereye kuri telefone, Perezida Kagame yavuze ko yakigiranye na Kristalina Georgieva uyobora Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, na Perezida wa Banki y’Isi David Malpass.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yavuze ko icyo kiganiro cyibanze ku ngamba zihuse kandi z’ingenzi zafasha Isi mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19 gikomeze kwibasira ubuzima n’ubukungu by’abatuye Isi.

Perezida Kagame yashimye umusanzu w’abo bayobozi ndetse n’inzego bahagarariye, abizeza imikoranire mu guhangana n’ibibazo byugarije isi, by’umwihariko icyorezo cya Coronavirus.

Ibi biganiro bibaye mu gihe muri iyi minsi u Rwanda rwemerewe miliyoni 109.4 z’Amadolari yo guhangana na Coronavirus. Ubuyobozi bw’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), ku wa kane tariki 02 Mata 2020 cyemeje inguzanyo yihutirwa igomba guhabwa u Rwanda ingana na miliyoni 109.4 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 102 na miliyoni 372 mu mafaranga y’u Rwanda, akazarufasha guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, no kugoboka abagizweho ingaruka n’icyo cyorezo.

Ni amafaranga kandi azafasha u Rwanda guhangana n’ingaruka icyo cyorezo cyagize ku bukungu bw’igihugu.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyemerewe inguzanyo nk’iyo yihuse y’ingoboka.

Itangazo rya IMF risobanura iby’iyo nguzanyo rivuga ko u Rwanda rwemerewe iyo nguzanyo izishyurwa nta nyungu, mu rwego rwo gushyigikira ingamba zihuse ubuyobozi bw’u Rwanda bwafashe zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, no guharanira ko ubukungu bw’igihugu butahungabana.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yabwiye KT Press ko u Rwanda rwishimiye iyo nguzanyo kuko izarufasha gukumira icyorezo cya COVID-19 no gushyigikira ubukungu bw’igihugu kugira ngo budahungabana.

Kugeza ku mugoroba wo ku wa kane tariki 02 Mata 2020, mu Rwanda hari hamaze kugaragara abantu 84 barwaye Coronavirus, benshi muri bo bakaba baratahuweho icyo cyorezo bakiva hanze bataragera mu baturage ngo kibe cyakwirakwira mu bantu benshi.

Icyakora u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo guhangarika ingendo zitari ngombwa, abantu bakangurirwa kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ko icyo cyorezo cyakwirakwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi bakomeye. Corona nago irobanura

Nina yanditse ku itariki ya: 3-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka