Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles baganiriye ku myiteguro ya CHOGM

Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, yagiranye ibiganiro kuri telefoni n’igikomangoma Charles w’u Bwongereza, ku bijyanye n’imyiteguro y’inama ya CHOGM u Rwanda ruzakira mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Perezida Kagame n'Igikomangoma Charles
Perezida Kagame n’Igikomangoma Charles

Perezida Kagame wari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu muri Repubulika ya Congo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yatangaje ko bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye, harimo n’ibyerekeranye no gukemura ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere.

Iki kiganiro kibaye mu gihe hasigaye amezi abiri kugira ngo u Rwanda rwakire inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) izabera i Kigali mu Cyumweru kizatangira tariki 20 Kamena 2022.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo igikomangoma Charles w’U Bwongereza yatangaje ko we n’umugore we Camilla bazitabira iyi nama ihuza ibihugu (54) byo hirya no hino ku isi.

U Rwanda na Mozambique ni byo bihugu biri muri uyu muryango bitakolonijwe n’u Bwongereza. U Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mu mwaka wa 2009.

Ibi bihugu 54 bigize Commonwealth bifite abaturage bagera kuri miliyari 2.5 bangana na kimwe cya gatatu cy’abatuye isi kandi ibi bihugu biri mu bice byose by’isi. 60% by’abagize uyu muryango ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30.

Uruherekane rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu bigize Commonwealth bingana na 20% by’ubucuruzi bwose bwo ku Isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

𝙉𝙞𝙗𝙮𝙖𝙜𝙖𝙘𝙞𝙧𝙤 𝙠𝙬𝙖𝙠𝙞𝙧𝙖 𝙞𝙮𝙤 𝙣𝙖𝙢𝙖 𝙠𝙖𝙣𝙙𝙞 𝙣𝙯𝙞𝙠𝙤 𝙝𝙖𝙧𝙞𝙘𝙮𝙤 𝙞𝙯𝙖𝙙𝙪𝙨𝙞𝙜𝙞𝙧𝙖 𝙣𝙠’𝙖𝙗𝙖𝙣𝙮𝙖𝙍𝙬𝙖𝙣𝙙𝙖

Bugingo Germain yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka