Perezida Kagame muri Guinea-Bissau yambitswe umudari, akomereza muri Guinea-Conakry
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Sissoco Embaló, yambitse Perezida Paul Kagame umudari w’ikirenga wo muri icyo gihugu witwa ‘Amílcar Cabral Medal’, ukaba uhabwa Abakuru b’ibihugu by’inshuti za Guinea-Bissau.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Afurika y’Iburengerazuba, yavuye muri Benin yerekeza muri Guinea-Bissau, akomereza muri Guinea-Conakry.
Muri Guinea-Bissau, yahuye na mugenzi we Umaro Sissoco Embaló, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo byitwa tête-à-tête, bikurikirwa no kuganira(discussions) kw’abayobozi b’inzego zitandukanye z’ibihugu byombi.
Habayeho no gushyira umukono ku masezerano agamije gukuraho visa ku mpande zombi, kugira ngo abaturage bajye babasha kuva mu gihugu kimwe bajya mu kindi nta nkomyi. Baganiriye no ku bibazo by’Akarere ka Afurika y’Iburengerazuba, ECOWAS.
Nyuma y’ayo masezerano, Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye n’itangazamakuru. Perezida Kagame yavuze ko kimwe n’ahandi muri Afurika, umutungo w’ingenzi u Rwanda na Gineya-Bissau bifite, ari abaturage bakiri bato.
Ati “Inshingano zacu rero ni uguharanira umutekano udufasha gushyiraho uburyo bworohereza urubyiruko rwacu gukoresha ubumenyi bwabo, kandi rukagera ku ntego ruba rwiyemeje.”
U Rwanda na Guinea-Bissau bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi, uburezi, ubukerarugendo na serivisi z’ingendo zo mu kirere.
Perezida Kagame yavuye muri Guinea-Bissau yerekeza mu gihugu cya Guinea-Conakry, yakirwa na Perezida w’inzibacyuho w’icyo gihugu, Col Mamady Doumbouya.
Muri uru ruzinduko rw’akazi rusorezwa i Conakry kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mata 2023, biteganyijwe ko u Rwanda na Guinea-Conakry bisinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Ohereza igitekerezo
|