Perezida Kagame asanga kuvugisha ukuri ari wo muti w’ibibazo bya EAC

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Paul Kagame yasabye abayobozi b’uwo muryango bateraniye mu mwiherero I Kigali kuvugisha ukuri kugirango ibibazo biri muri uwo muryango bibashe gukemuka ku neza y’abaturage bawutuye.

Perezida Kagame mu itangizwa ry'umwiherero w'abayobozi muri EAC
Perezida Kagame mu itangizwa ry’umwiherero w’abayobozi muri EAC

Yabisabye kuri uyu wa 29 Werurwe 2019, ubwo yatangizaga umwiherero w’umunsi umwe w’abayobozi mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Muri uyu mwiherero, Perezida Kagame yabanje gusaba abawitabiriye ko niba bashaka ko ibyo bawigiramo bitanga umusaruro bakwiye kwirekura.

Umwiherero nk’uyu waherukaga kubera mu Rwanda mu myaka 10 ishize, Perezida Kagame yavuze ko wigiwemo ibintu by’ingirakamaro, asaba abitabiriye uwa none kuguma muri uwo mujyo.

Ati ”Mu myaka icumi ishize, umwiherero nk’uyu wabereye hano, kandi watanze ibisubizo byiza byagize uruhare mu gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba wiyemeje.

Mureke rero tugume muri uwo mujyo wo kuvugisha ukuri kivandimwe, bigamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo dufite mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba”.

Perezida Kagame kandi yasabye abitabiriye umwiherero kuganira ku ngingo zagira uruhare mu gukuraho imbogamizi zose mu mishanga yatangiwe, hagatekerezwa uko imirimo myiza yatangiriwe hamwe yarangizwa.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bigifite byinshi byo gukora, ariko ko bitahera ku bintu binini cyane, mu gihe hagishyirwa imbaraga mu bintu by’ibanze.

Avuga ku ruhare rw’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba mu kwihuza kwa Afurika, ati” Hari ibindi byinshi byo gukora, ariko ntidushobora gutangirira ku bintu binini, mu gihe tukirwana n’iby’ibanze. Urugero,tuvuze ku rujya n’uruza rw’ibicuruzwa ku mugabane wa Afurika, umugabane wacu watangiye kwishyira hamwe mu buryo bwiza kandi butanga umusaruro ku baturage bacu.

Ntidushobora kwemera gusigara inyuma cyangwa se ngo tube aritwe dukerereza ikindi gice cya Afurika. Muri macye, Afurika y’Uburasirazuba ifite ibikenewe byose ngo ahubwo ibe ariyo iyobora iyo gahunda”.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Ambasaderi Liberat Mfumukeko, yavuze ko mu myaka 20 ishize uyu muryango ubayeho hakozwe byinshi, birimo gushakisha amafaranga yo gushora mu bikorwa remezo birimo nk’ubuvuzi, uburezi ndetse n’ibindi.

Avuga ku ruhare rw’ibihugu by’ibinyamuryango mu gutanga umusanzu mu muryango, Amb. Mfumukeko yavuze ko hari ibihugu bigitinda kuwutanga, ariko ko bidahagarika imirimo y’umuryango.

Ati”Murabona ibihugu twagiye hamwe, ariko murabizi ko tutari ibihugu by’I Burayi cyangwa muri Amerika, ntituri ibihuigu bitunze cyane rwose. Niyo mpamvu hari aho usanga amafaranga bayohereza batinze cyane, ariko rero nk’uko twabivuze, iri shyirahamwe rimaze imyaka 20, kandi ririho, abakozi barahembwa, ibikorwa birakorwa, n’iyo amafaranga yaza atinze turayabona”.

Kugeza ubu umusanzu w’ibihugu by’ibinyamuryango mu bikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ugeze hejuru ya 60%.

Mu zindi mbogamizi hari aho ibihugu bigitezuka ku gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mategeko aba yarashyizweho umukono n’ibihugu by’ibinyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka