Perezida Kagame asanga isoko rusange rizihutisha iterambere rya Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko afite icyizere mu isoko rusange rya Afurika rizagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’uwo mugabane.

Iryo soko rusange rya Afurika (African Continental Free Trade Area - AfCFTA) rizafungurwa ku mugaragaro mu kwezi gutaha kwa Nyakanga mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe izabera muri Niger.

Ibi, Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ari mu Bubiligi kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2019, aho yitabiriye inama yiga ku iterambere, izwi nka ‘European Development Days (EDD)’. Ni inama yatangiye kuba muri 2006, kuri iyi nshuro abayitabiriye bakaba barebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryubahirizwa.

Ku ruhande rw’umugabane wa Afurika, Perezida Kagame yavuze ko hari ibyiza byinshi byagezweho, ariko agaragaza ko hakiri urundi rugendo rurerure Afurika ifite, kandi ko Afurika yashyizeho ingamba zizayifasha kugera ku iterambere ryifuzwa.

Perezida Kagame yahamagariye ibihugu byo hanze ya Afurika n’imiryango Mpuzamahanga kwimakaza ubufatanye na Afurika kugira ngo iryo terambere rigerweho, gusa agaragaza ko Afurika igomba gufata iya mbere mu kwiteza imbere.

Yagize ati “Ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bifite inshingano zo kugaragaza uruhare rwabyo mu kwiteza imbere. Ibyo bihugu ntibikwiye gutegereza ko abazaturuka hanze yabyo ari bo bonyine bazabiteza imbere.”

Si ubwa mbere Perezida Kagame yitabiriye iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Perezida Kagame yitabiriye inama nk’iyo muri 2017 no muri 2018.

Itegurwa ry’iyo nama rigirwamo uruhare n’abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Charles Michel na Jean-Claude Juncker uyoboye Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Muri izo nama zindi zabanje, Perezida Kagame yabwiye abayobozi bo hirya no hino ku isi ko Afurika n’u Burayi bikwiye kubana nk’abafatanyabikorwa n’inshuti kuruta kubana basa n’abahanganye.

Kuri iyi nshuro, Perezida Kagame yashimye bamwe mu baterankunga bemeye kuyigabanya kuko byongereye ingufu abayihabwaga kugira ngo bishakemo uko bakwiteza imbere badategereje ak’imuhana.

Ku bijyanye n’imiyoborere, Perezida Kagame yatanze urugero ku Rwanda, yerekana uburyo buri wese agira uruhare mu miyoborere, by’umwihariko umuturage akaba ari we uri ku isonga muri iyo miyoborere.

Yanasobanuriye abayobozi bo hirya no hino ku isi bari bateraniye muri iyo nama uburyo mu Rwanda abaturage ari bo bihitiramo ibibakorerwa, ndetse bakabibaza abayobozi mu gihe bitashyizwe mu bikorwa.

Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo mikoranire ituma abayobozi n’abaturage bakorana bizeranye kuko ahabaye ikibazo ababishinzwe babisobanura, biryo impande zombi zigafatanya kugishakira igisubizo.

Perezida Kagame ati “Ibyo byatumye tubona umusaruro mwiza nubwo ubukungu bwacu atari bwinshi. Urugero nko mu buzima, uburezi kuri bose, ndetse no kwita ku bidukikije.”

Iyo nama yiga ku iterambere, izwi nka ‘European Development Days (EDD)’ itegurwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Ihuza abantu batandukanye bafite aho bahurira n’imishinga y’iterambere kugira ngo basangire ibitekerezo n’ubunararibonye, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bidindiza iterambere.

Abandi bakuru b’ibihugu bo ku mugabane wa Afurika bitabiriye iyo nama, barimo Perezida Macky Sall wa Senégal na Perezida Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka