Perezida Kagame asanga amahanga adakwiye guterwa impungenge n’inguzanyo u Bushinwa buha Afurika

Perezida Kagame yamaze impungenge abagaragaza ko bazifitiye Afurika, batekereza ko umugabane wa Afurika uzagwa mu mutego w’inguzanyo z’umurengera uhabwa n’u Bushinwa.

Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 30 Mata 2019 mu nama mpuzamahanga yitwa ‘The Milken Global Conference’ ibera i California muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Iyo nama yiga ku ngingo zitandukanye harimo n’izerekeranye n’iterambere ry’ubukungu bw’isi.

Mu kiganiro yatangiye muri iyo nama, yakomoje ku bijyanye n’uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’umugabane wa Afurika. Perezida Kagame yagarutse ku mpungenge bimwe mu bihugu bya Amerika n’u Burayi biterwa no kubona u Bushinwa bukomeza kugaragara mu bikorwa byinshi ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame avuga ko izo mpungenge zireba ibyo bihugu bya Amerika n’u Burayi kuruta uko zireba Afurika.

Yasobanuye ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi ari byo bihanganye n’u Bushinwa mu gihe Afurika yo iba irimo aho hagati.

Perezida Kagame ati “Afurika ifite ibibazo byayo ishaka gukemura ikagira n’ibyo ibona byayigirira akamaro. Ni ubushake bwanyu kubyumva gutyo cyangwa mukabyumva ukundi.”

Ku mpungenge ibyo bihugu bya Amerika n’u Burayi bigaragaza ku nguzanyo u Bushinwa buha Afurika isa n’umutego ubushinwa butega Afurika, Perezida Kagame yavuze ko Afurika idahabwa inguzanyo n’u Bushinwa bwonyine.

Yavuze kandi ko gufata inguzanyo nta kibazo kirimo, ahubwo ko icy’ingenzi ari ukureba icyo iyo nguzanyo yamariye Afurika.

Perezida Kagame ati “Kuvuga ngo dutewe impungenge n’uko Afurika izagwa mu mutego w’u Bushinwa, byumvikana nk’aho abo hanze ya Afurika ari bo bafitiye impungenge Afurika, mu gihe Afurika yo nta kibazo ibibonamo, ahubwo ikataje mu rugendo rwo kwiteza imbere.”

Ku kibazo cy’abashinja u Bushinwa gushyigikira ruswa muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko ababivuga basa nk’aho bibwira ko ruswa itagomba kurenga imbibi za Afurika n’u Bushinwa, bakibwira ko iwabo nta ruswa ibayo.

Ati “Ibyo ni ukwibeshya. Nta muntu ukwiye kwihanganirwa mu kurwanya ruswa. Igomba kwamaganwa aho yava hose. Ibyo ni byo tumaze igihe tugerageza gukora mu bihugu byacu.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange bakeneye ishoramari ry’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi. Icyakora yavuze ko ibyo bihugu bitakoze neza ishoramari uko byari bikwiye muri Afurika, ikaba ari yo mpamvu byabaye ngombwa ko Afurika ishaka ubundi buryo bwo kwihutisha iterambere.

Umukuru w’igihugu ati “Afurika ikeneye kurenga aho igeze mu iterambere. Rero mukore ibishoboka byose mubashe kugendana n’ibihe isi igezemo kuruta gushaka kwigarurira isi hakoreshejwe ingufu.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muli iki gihe,China nicyo gihugu gifite Cash kurusha ibindi,ku buryo kiguriza n’America.Tugomba kwemera kikatuguriza amafaranga kubera ko gikize.Ikibazo nuko Abashinwa hafi ya bose batemera Bible.Bigatuma batamenya icyo Imana idusaba.Ariko nkuko 2 Abatesalonike 1:7-9,havuga,Yesu nagaruka azica abantu bose batazi Imana,hamwe n’abo tubwiriza Ijambo ry’Imana bakanga kumva.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,shuguli,akazi,amashuli,politike,etc...Imana idusaba gukora kugirango tubeho,ariko ikadusaba no kuyishaka nkuko Zefaniya 2:3 havuga.Yashyizeho Umunsi w’Imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza n’abatayishaka.Uwo munsi ushobora kuba uri hafi.

munyemana yanditse ku itariki ya: 1-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka