Perezida Kagame aratanga icyizere cy’umubano mwiza hagati y’u Rwanda, u Burundi na Uganda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agiye kuyobora Umuryango wa EAC uhuza ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, mu gihe havugwa umubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi.

Perezida Kagame asanga imbogamizi mu mibanire y'ibihugu bya EAC zikwiye kurangira kugira ngo uwo muryango wihute mu iterambere
Perezida Kagame asanga imbogamizi mu mibanire y’ibihugu bya EAC zikwiye kurangira kugira ngo uwo muryango wihute mu iterambere

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The EastAfrican, Perezida Kagame yabajijwe niba uwo mubano udahagaze neza utazabangamira ubuyobozi bwe.

Perezida Kagame yagize ati “Ndatekereza ko atari byo. Niba twabyita imibanire mibi hagati ya Uganda n’u Rwanda, ibyo byabangamiye bite igihugu cya Uganda igihe cyayoboraga EAC? Wari kubaza uhereye aho. Niba ubuyobozi bwa Uganda butarabangamiwe, rero n’ubwanjye ntacyo ibibazo bihari bizabuhungabanyaho.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo haba hari ibitagenda neza hagati y’ibihugu bigize EAC, hashyizwe ingufu kandi zizakomeza gushyirwa mu gukemura ibyo bibazo bibangamira iterambere rya EAC.

Nta buryo buhamye yasobanuye bizakorwamo, gusa yasobanuye ko abifite mu bitekerezo, kandi ko yanabitekerezaga na mbere yo gutangira manda ye yo kuyobora uwo muryango. Yavuze kandi ko yizera ko n’abandi bayobozi b’ibihugu bigize EAC bazi ko ibyo bibazo bikwiye kurangira kuko bibangamira iterambere rya EAC.

Ati “Dukenye gushaka uburyo ibyo bibazo byarangira, ntitubyemerere ko bibangamira amajyambere twagakwiye kuba tugeraho.”

Abajijwe niba umubano w’u Rwanda na Uganda urimo kuba mwiza cyangwa niba urushaho kuba mubi, Perezida Kagame yasobanuye ko hari intangiriro nziza ibihugu byombi birimo guheraho binoza umubano.

Mu magambo make, yavuze ko ikibazo gihari gishobora gukemuka, kandi ko kigomba kurangira kuko nta yandi mahitamo.
Yasobanuye kandi ko byavuzwe kenshi ndetse bishyirwa no mu nyandiko, ariko ko ubu noneho igikwiye kwihutishwa ari ukubishyira mu bikorwa.

Abajijwe niba ibyo ari na ko bigomba gukorwa ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, Perezida Kagame yavuze ko na ho ari ko bimeze.

Ati “Mu by’ukuri, ikibazo cy’u Burundi kiroroshye kandi kirasobanutse. Urugero, u Burundi bwavuze mu ruhame ko u Rwanda ari cyo kibazo cyonyine bufite. Abantu bavuga ibintu uko bashaka. Reka dutekereze ko wenda u Rwanda rutariho, ese koko ni ukuri ko u Burundi nta bibazo bwaba bufite?”

Perezida Kagame yibukije ko hashyizweho abashinzwe kurangiza ikibazo cy’u Burundi, barimo Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzaniya na Perezida Museveni uyobora Uganda nk’abahuza b’impande zitavuga rumwe mu Burundi. Icyakora ubufasha bwahawe u Burundi ngo ntibwageze ku ntego yo kurangiza ibyo bibazo Abarundi bafitanye hagati yabo.

Perezida Kagame ati “ Bagombaga kuvuga ko basanze mu Burundi nta kibazo gihari, ahubwo ko ikibazo gituruka hanze y’u Burundi.”

Umunyamakuru yabwiye Perezida Kagame ko Pierre Nkurunziza w’u Burundi yabivuze mu ibaruwa ndende yanditse, ariko Perezida Kagame asobanura ko atarimo kurengera u Rwanda ahubwo ko arimo gusobanura ibintu uko biri.

Naho ku byatangajwe na Nkurunziza, Perezida Kagame yasobanuye ko atabishingiraho, yongeraho ko abashinzwe gukemura ibibazo by’u Burundi batigeze batangaza ko ikibazo ari u Rwanda.

Ati “Niba hari ibibazo bigera ku Burundi biturutse ku Rwanda, ntabwo byaba ari byo biri ku isonga ry’ibibazo nyamukuru. Ibyo na byo byakemurwa ukwabyo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka