Perezida Kagame arasaba ubufatanye bw’isi mu kurwanya COVID-19

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko isi ikeneye gufatanya kurandura icyorezo cya Covid-19, kandi ko u Rwanda rushyigikiye iyi gahunda.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro ubwo hatangizwaga umushinga wo kwihutisha ibikorwa byo gushaka no gukwirakwiza urukingo n'umuti bya COVID-19
Perezida Kagame yatanze ikiganiro ubwo hatangizwaga umushinga wo kwihutisha ibikorwa byo gushaka no gukwirakwiza urukingo n’umuti bya COVID-19

Muri iki cyumweru u Rwanda rwatanze inkunga y’amadolari ya Amerika angana na miliyoni imwe, mu rwego rwo guhashya icyorezo Covid-19 muri Afurika.

Kuri uyu wa gatanu tariki 24 Mata 2020 nabwo, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS) ku bufatanye n’imiryango y’abaterankunga, batangije umushinga w’ubufatanye mu kwihutisha gushaka umuti n’urukingo bya COVID-19 (Access to COVID-19 Tools).

Ni igikorwa cyabereye i Geneve mu Busuwisi, kiyobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi Ursula Von Der Leyen, hamwe n’Umuherwe Bill Gates ndetse na madamu we Melinda Gates.

Mu butumwa yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga kuri ubu bufatanye, Perezida Kagame yavuze ko icyorezo Covid-19 cyibutsa abatuye isi ko ubudakemwa mu kurengera ubuzima bashyize hamwe ari ngombwa cyane.

Yagize ati "Nta muntu umerewe neza kereka twese turamutse dufite ubuzima bwiza"

"Ikoranabuhanga ry’ibanze mu buzima rigomba kuboneka aho rikenewe hose, tugomba gutanga buri kintu cyose tuzi mu rwego rw’ubufatanye mpuzamahanga, kugira ngo turwanyirize hamwe Covid-19".

"Ni yo mpamvu ubufatanye bw’isi ari ngombwa cyane mu kurwanya Covid, ubu ni ubufatanye buhuje imiryango umunani ikomeye ku isi mu iterambere no gutanga ubufasha".

Perezida Kagame avuga ko mu gushyira imbaraga hamwe hafatwa ibipimo, hatangwa inkingo n’imiti, byashyira iherezo ku cyorezo mu gihe cya vuba, kandi ko kubigeraho bigomba isaranganya ringana.

Ati "Nk’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe mu gutera inkunga ibikorwa by’ubuzima imbere (mu mugabane), nifuje gushimangira akamaro k’ubwitange buzabaho, tugomba kubazwa abaturage dushinzwe kandi natwe ubwacu."

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo ubu bufatanye mpuzamahanga mu guhashya icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka