Perezida Kagame: Afurika iramutse ishoboye kwikorera imiti byayirinda guhora ihanze amaso inkunga ziva mu mahanga

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, asanga Afurika iramutse ishoboye ubwayo kwikorera imiti byagabanya ikintu cyo gutegereza ubufasha bw’amahanga. Ibyo yabivuze nyuma y’ikibazo cy’ubusumbane cyagaragaye mu bijyanye no kubona inkingo za Covid-19 mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi byatumye Afurika iza ku mwanya wa nyuma mu gukwirakwiza inkingo no gukingira.

Ibyo Perezida Paul Kagame yabivuze tariki ya 1 Mata 2021, mu kiganiro cyateguwe n’ikigo cya ‘Tony Blair Institute for Global Change’, kivuga ku ngaruka za Coronavirus ku mugabane wa Afurika, n’ibyo Afurika ikeneye gukora mu kurwanya izo ngaruka.

Abatanze ikiganiro harimo Tony Blair, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ‘Tony Blair Institute for Global Change’, Dr John Nkengasong, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika, n’Umuyobozi Mukuru wa ‘World Trade Organisation (WTO)’, Dr Ngozi Okonjo-Iweala.

Ikiganiro cyari kiyobowe na Awo Ablo, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ububanyi n’amahanga muri ‘Tony Blair Institute for Global Change’.

Perezida Kagame yavuze ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye intege nke z’ibigo bimwe na bimwe muri Afurika zigaragara, ariko kandi cyanahishuye imbaraga zihari Umugabane wa Afurika wakubakiraho.

Perezida Kagame yagize ati “Kimwe mu byuho bikomeye, ni uko Afurika idashobora kwikorera imiti ihagije, ikaba igomba gushingira ku nkunga ituruka hanze, ku bijyanye n’ibikoresho byo gupima COVID-19, ku miti ndetse no ku nkingo”.

“Uburyo bwiza bwo gukemura icyo kibazo ni ukugira inganda zikora imiti zihagije muri Afurika. Uburyo bushya bworoshya ubucuruzi muri Afurika (The new Continental Free Trade Area for Africa), bwakurura abashoramari benshi.”

Perezida Kagame yavuze ko mu ngufu Afurika ifite kandi zari zihishe harimo ibigo nka ‘Africa CDC’ iki kikaba ari ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika, cyagize uruhare rukomeye mu gukora ku buryo inkingo zigera muri buri gihugu.

Perezida Kagame kandi yashimiye intumwa zihariye za Afurika yunze ubumwe,harimo na Dr. Ngozi Okonjo, wakoze uko ashoboye kugira ngo ibyo kwishyura amadeni (imyenda), ibihugu bya Afurika bifite bibe bihagaze, ibyo bikaba byaratumye byiruhutsa ho gato, mu gihe bihanganye n’icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati, “Nta gushidikanya, icyorezo cyasubije Isi yose inyuma mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, n’u Rwanda ruri mu bihugu byagezweho n’izo ngaruka kuko ntibyashoboka kuzirinda, ariko, ibintu by’ingenzi n’ubundi bizamuraga Afurika na mbere y’icyorezo nka iterambere ry’Imijyi(urbanisation), gushyira ibintu bitandukanye mu ikoranabuhanga (digitisation) ,ubukerarugendo, ubu birakora nk’uko byari bimeze mbere”.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika idashobora gukomeza gukora ‘business’ uko bisanzwe mu gihe icyorezo kizaba kirangiye.

Yagize ati “Niba tudakoresheje aya mahirwe mu kubaka inzego zacu z’ubuzima n’iz’uburezi ngo zikomere, kizaba ari igihombo kinini cyane ”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IHURIRO,RYARABO,NIKORANABUHA.NIBIKORESHO BIHAGIJE MURI AFRICAN COMMUNITY.RIKORA BURIMUNSI MUBAHANGA BIBIHUGU BYAFURICAN BYOSE .WE CAN SUCCESS ALL PROJECT.

JOHAN yanditse ku itariki ya: 3-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka