Perezida Félix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo arasura u Rwanda ku butumire bwa Perezida Kagame, akazaba yitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye muri Afurika izwi nka ‘African CEOs’ izatangira tariki 26 Werurwe 2019.

Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ubwo bari mu nama ya AU muri Ethiopia bagiranye ibiganiro
Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame ubwo bari mu nama ya AU muri Ethiopia bagiranye ibiganiro

Bivuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Richard Sezibera kuri uyu wa 13 Werurwe 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyavugaga ku mwiherero minisiteri y’ububanyi n’amahanga irimo kugirana n’abahagarariye u Rwanda mu mahanga.

Mu gihe Vital Kamerhé, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Tshisekedi, ejo yari mu Rwanda mu gutegura uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi, Minisitiri Sezibera yavuze ko kugeza ubu umubano w’u Rwanda na DRC umeze neza ariko bakaba banaganiriye uko warushaho kunozwa.

Yagize ati "Turabona umubano ugenda urushaho kumera neza haba mu kurwanya no gukumira abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda na Congo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi turabona bigenda neza kandi turifuza ko byarushaho kumera neza."

Yakomeje avuga ko Perezida Tshisekedi na we yifuza ko ari ko byagenda kandi akaba anaherutse kubiganiraho na Perezida Kagame.

Ati "Ibyo rero turabyishimira tukaba tunishimira ko yanatumiwe na Perezida Kagame kwitabira inama y’abayobozi ba Afurika (African CEOs Forum)."

U Rwanda ni igihugu cy’amahanga cya gatatu Perezida Félix Tshisekedi agiye kugenderera kuva yatorwa, kuko yasuye Kenya ndetse yitabira n’inama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho yanavuye atorewe kuba visi perezida wa gatatu w’uwo muryango mu gihe cy’umwaka.

Félix Antoine Tshisekedi yatorewe manda y’imyaka itanu, mu matora yabaye tariki 30 Ukuboza 2018, akaba yarabaye perezida wa gatanu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yasimbuye Joseph Kabila wari ku butegetsi kuva tariki 26 Mutarama 2001.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka