Perezida Kagame ari muri Namibia mu ruzinduko rw’iminsi itatu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, kuri uyu wa mbere 19 Kanama 2019, bagiriye uruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Namibia.

Muri uru ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we wa Namibia Hage Gottfried Geingob, akazanasura kompanyi yitwa ‘Namibia Diamond Trading Company’, itunganya Diyama, ikayiteza imbere, ikayongerera agaciro, no kuyicuruza hagamijwe guteza imbere amabuye y’agaciro acukurwa muri icyo gihugu.

Muri uru ruzinduko kandi, byitezwe ko abakuru b’ibihugu byombi bazanasinya amasezerano y’imikoranire rusange, yitezweho kuzafungurira imiryango y’ibihugu byombi mu bucuruzi, ishoramari, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, ubuhinzi, ubuzima, ubukerarugendo,amahoro n’umutekano, ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ibidukikije, umuco n’uburezi ndetse n’ibindi.

U Rwanda na Namibia bisanzwe bifitanye imikoranire myiza mu bijyanye n’umutekano, nyuma y’uko polisi z’ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano y’imikoranire muri 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka