OMS ivuga ko itazi impamvu u Burundi bwirukanye abakozi bayo

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) riravuga ko ubu ririmo gutwara abakozi baryo birukanywe mu Burundi nyuma y’uko Leta yavuze ko badashakwa muri icyo gihugu.

Dr Matshidiso Moeti ukuriye OMS/WHO muri Afurika yabwiye abanyamakuru ati: "Ntabwo tuzi impamvu bafashe icyo cyemezo ariko turi gufatanya n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye muri icyo gihugu ngo bafashe bagenzi bacu kuhava".

Inyandiko iboneka ku mbuga nkoranyambaga ya ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi imenyesha ko abantu bane (4) barimo uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO mu Burundi "badakenewe" mu gihugu.

Inyandiko igaragara nk’iyanditswe n’iyi minisiteri imenyesha ko Dr Walter Kazadi Mulombo uhagarariye OMS mu Burundi, Pr. Tarzy Daniel, Dr Ruhana Mirindi Bisimwa na Dr Jean Pierre Murunda Nkata bategetswe kuva ku butaka bw’u Burundi mbere ya tariki 15/05/2020.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko yavuganye na Ezechiel Nibigira minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi ariko ntiyahakana cyangwa ngo yemeze ibivugwa muri iyi nyandiko.

Umwe mu bakozi ba minisiteri y’ububanyi n’amahanga utifuje gutangazwa yemereye BBC ko iriya nyandiko ari iy’ukuri kandi ari iya minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Iyi nyandiko ntisobanura impamvu yo kwirukanwa kw’abo bakozi ba OMS mu Burundi.

Leta y’u Burundi ivuga ko hamaze kuboneka abantu 27 banduye Coronavirus, 11 bayikize n’umwe yishe.

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza bihuza abantu benshi cyane begeranye, hari abagaragaza impungenge ko iki cyorezo gishobora kwiyongera muri icyo gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka