Nyuma ya Dr. Ngabitsinze ni nde ushobora kuyobora PAC?

Mu kwezi k’Ukwakira 2018, Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC), yabonye umuyobozi wasimburaga umugabo wamenyekanye cyane, ari we Nkusi Juvenal, wayoboye iyo Komisiyo imyaka irenga umunani.

Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze
Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze

Nkusi Juvenal wabaye mu Nteko Ishinga Amategeko igihe kinini, uturuka mu ishyaka rya PSD, yaje kuva mu Nteko umutwe w’Abadepite, ariko nyuma y’igihe gito muri 2019, yongera gusubira mu Nteko, umutwe wa Sena.

Nyuma y’uko avuye ku mwanya w’ubuyobozi bwa PAC, benshi batekerezaga ko bigoye kubona uwamusimbura kuri uwo mwanya.

Urugero, igihe Nkusi yari Perezida wa PAC, yari yungirijwe na Depite Theoneste Karenzi.mAfatanyije na Karenzi, Nkusi yakurikiranaga buri kantu kose kagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, kandi agasaba abayobozi bireba bose gutanga ibisobanuro, ndetse akanasaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora nta bwoba.

Ibigwi bya Nkusi muri PAC kandi byatumye urwego rw’Ubushinjacyaha rufata ingamba ku banyereje umutungo wa Leta bagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta.

Depite Uwera Marie Alice, ari ma bashobora gutorwa
Depite Uwera Marie Alice, ari ma bashobora gutorwa

Ari Nkusi, ari na Karenzi, bombi bavuye mu Nteko muri 2018, hari abayobozi bamaze kugezwa mu bushinjacyaha, ndetse hari n’umutungo wa Leta wagarujwe.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko hafi miliyari 260 z’amafaranga y’u Rwanda zanyerejwe mu mwaka wa 2015-2016.

Naho mu myaka itanu ishize, iyi raporo igaragaza ko abayobozi 999 mu nzego za Leta bagejejwe mu butabera, 270 muri bo bahamwe n’ibyaha byo kunyereza amafaranga agera kuri miliyari 4.2 z’amafaranga y’u Rwanda, naho arenga miliyari 3.8 yaragarujwe, mu gihe abayobozi 625 mu baregwaga, ku bushake bwabo bagaruye amafaranga angana na miliyoni 999.8 z’amafaranga y’u Rwanda, amadolari ya Amerika 9,100 ndetse n’Amayero 3,225.

Depite Beline Uwineza
Depite Beline Uwineza

Aka kazi kose kegeranyijwe na Komite y’abantu icyenda, yari iyobowe na Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, na we wo mu ishyaka rya PSD, akaba kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu by’ubukungu mu buhinzi, impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu bukungu.

Mu mwaka umwe yari amaze mu Nteko, Dr. Ngabitsinze n’abo bafatanyaga kuyobora PAC (biganjemo abagore) bagerageje gukuba hafi kabiri ibyakozwe na komite yababanjirije.

Muri PAC, umwaka ushize Dr. Ngabitsinze yatitije abayobozi mu nzego za Leta harimo Abaminisitiri n’Abayobozi bakuru mu bigo bya Leta.

Abayobozi bagiye bananirwa gutanga ibisobanuro bikwiye n’abagaragaje ikinyabupfura gike bagiye babihanirwa.

Depite Announciata Mukarugwiza
Depite Announciata Mukarugwiza

Urugero, muri Nzeri 2019, abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi (REB), basohowe mu Nteko, bazira kubeshya ubwo bari batumijwe na PAC ngo batange ibisobanuro.

Ku buyobozi bwa Dr. Ngabitsinze, iyo PAC yabaga yahamagaje abayobozi ngo batange ibisobanuro, Umushinjacyaha yabaga ahari buri gihe.

Ibi byatumye hari bamwe mu bayobozi mu turere bagiye bitaba PAC bakananirwa gutanga ibisobanuro ku buryo bakoresheje umutungo wa Leta, Inteko igasaba inzego zibishinzwe kubafatira ibihano by’akazi, ndetse hari bamwe byatumye begura ku mirimo yabo.

Ibi kandi byabanjirijwe n’inkubiri y’abayobozi b’uturere ndetse n’abandi bayobozi bagiye begura ku nshingano zabo, abandi bagiye bagezwa mu butabera, kugeza ubwo Dr. Ngabitsinze yagirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, kuwa 09 Werurwe 2020.

Nyuma yo guhabwa izo nshingano, Dr. Ngabitsinze yabwiye Kigali Today ati “Tugomba gukorera abaturage, kandi igihugu kiza mbere”.

Umunyamakuru yamubajije ugiye kumusimbura, ariko iki ni ikibazo byumvikana ko atari gusubiza.

Nkuko bigenda, mu kwezi gutaha, Inteko Ishinga Amategeko, binyuze mu kugena (appointment) cyangwa se mu matora, ni bwo igomba gusimbuza Umudepite wo mu ishyaka rya PSD, agasimbura Dr. Ngabitsinze, hanyuma hakabaho inteko rusange, ari na yo izatora umuyobozi mushya wa PAC.

Muri PAC ubwayo, ubu harimo Abadepite, Annonciata Mukarugwiza (ari na we Visi Perezida wayo), Beline Uwineza, ukuriye ihuriro ry’abagore bari mu Ntako Ishinga Amategeko (FFRP), Alice Uwera Kayumba, na Marie Mediatrice Izabiliza.

Depite Izabiliza Marie Mediatrice
Depite Izabiliza Marie Mediatrice

Aba bagore bashobora kwiharira amahirwe yo kuvamo uyobora PAC, kuko bavuga rumwe haba mu nteko rusange no muri nama za PAC.

Mu gihe havugwa aba bagore basanzwe bari muri PAC, hari undi Mudepite wo kwitega. Depite Clarisse Imaniriho, akunze kugaragara yerekana ko ashishikajwe no kwitabira nk’umudepite w’indorerezi mu nama zimwe na zimwe za PAC.

Depite Imaniriho Clarisse
Depite Imaniriho Clarisse

Depite Imaniriho w’imyaka 25, ashobora kuba ari we mudepite muto mu mateka y’u Rwanda, ariko afite ubumenyi mu miyoborere. Yinjiye mu nteko nk’umwe mu badepite babiri bari bahagarariye urubyiruko.

Undi muntu ushobora kurebwaho, ni Depite Christine Mukabunani wa PS Imberakuri, wavanyemo kandidatire ye muri 2018, ubwo habaga amatora ku buyobozi bwa PAC.

Depite Théogène Munyangeyo
Depite Théogène Munyangeyo

Inteko Ishinga Amategeko iramutse idatoye muri aba bagore, igahitamo gutora mu bandi badepite, bitewe wenda n’ubunararibonye bwabo, ishobora guhindura bamwe mu bayoboraga izindi komisiyo, nka Depite Théogène Munyangeyo, usanzwe akuriye Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi, akaba yaza muri PAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Théogène niwe wapfa kugerageza kuko harimo ibifi binini

mironko patrice yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka