Nyaruguru: Abanyamuryango ba RPF biyemeje kuzajya bahiga bakanahigura imihigo yabo bwite

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi b’i Nyaruguru basanze guhiga imihigo yabo bwite bakanayihigura batagendeye ku y’inzego z’ubuyobozi, ari byo bizatuma akarere kabo kihuta mu iterambere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, ari na we uyobora RPF muri aka karere, yifuje ko RPF yajya ihiga imihigo yayo itarebeye ku y'inzego z'ibanze
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, ari na we uyobora RPF muri aka karere, yifuje ko RPF yajya ihiga imihigo yayo itarebeye ku y’inzego z’ibanze

Babiganiriyeho mu nteko rusange abahagarariye abandi bagiranye ku wa gatandatu tariki ya 6 Mata 2019, maze basanga bidakwiye ko mu kugaragaza ibyo bagezeho mu igenamigambi ryabo, usanga bari kubaza mu nzego z’ubuyobozi ibyagezweho kandi bagombaga kuba bagaragaza ibyabo bwite.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, ari na we uhagarariye umuryango RPF muri aka karere yagize ati “Niba kugira ngo amavunja acike burundu twaravuze ngo amazu akwiye gukurungirwa, ntabwo abanyamuryango bakwiye gutanga raporo ivuga ngo hakurungiwe amazu 10, wabaza abayakurungiye ugasanga ni CNF (inama y’igihugu y’abagore).”

Yunzemo ati “CNF na yo ifite uruhare rwayo, kandi irimo n’abanyamuryango. Ariko nihabeho uburyo n’umuryango ugena ibikorwa bifatika, ubikore, unabishyire muri raporo.”

Hifujwe rero kandi hemezwa ko abanyamuryango ba RPF bazajya bahiga imihigo yabo bwite guhera mu midugudu kuzamura kugeza ku rwego rw’akarere.

Abanyamuryango ba RPF inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru na bo bavuga ko kugira imihigo yabo ku giti cyabo bizatuma iterambere ry'akarere kabo ryihuta
Abanyamuryango ba RPF inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru na bo bavuga ko kugira imihigo yabo ku giti cyabo bizatuma iterambere ry’akarere kabo ryihuta

Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi mu Karere ka Nyaruguru bishimiye uyu mwanzuro kuko n’ubundi ngo utagendera ku ntego ntacyo yageraho.

Donatille Niwemugeni wo mu Murenge wa Rusenge ati “Guhiga guhera mu midugudu bizazana impinduka muri Nyaruguru kuko utagendera ku mihigo atabasha kumenya ibyo yagezeho n’ibyo asigaje.”

Raphael Hakuzweyezu, ukuriye RPF mu Murenge wa Ruramba, we yagize ati “Umuryango washoboraga gutanga raporo zakozwe n’abandi nyamara ari wo ugomba kubagenzura, ukaba wagaragaza uti ibi n’ibi n’ubwo muvuga ko byagenze gutya si byo kuko twe twahigereye.”

Yunzemo ati “Tujyanye ingamba yo gukora ku ruhande rwacu nk’umuryango, tugacukumbura ibibazo abaturage bafite, ku buryo tubasha kugaragaza ibigihari n’ibyo twakemuye. Dukeka ko ari na ho iterambere n’ibibazo by’abaturage byakemuka ku buryo bwihuse.”

Mu byo biyemeje gushyiramo imbaraga kurushaho harimo guharanira isuku, kurwanya igwingira ry’abana ndetse no kuboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka