Nubwo Abanya-Uganda badusaba gufungura imipaka, ni bo bayifunze – Perezida Kagame

Perezida Kagame atangiza umwiherero w’Abayobozi urimo kuba ku nshuro ya 17, yagarutse ku bibazo u Rwanda rwatewe n’Abanya-Uganda, bakaba ari n’abaturanyi bo mu majyaruguru y’u Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Bahora ngo bashaka ko tuba uko babishaka, bashaka gutegeka Uganda bagategeka n’u Rwanda. Iyaba bumvaga, bari bakwiye kuba bazi ko ibyo bidashoboka.”

Perezida Kagame yongeye gushinja Uganda gufasha abaza gutera u Rwanda, bamwe bakaba baratawe muri yombi ndetse bashyikirizwa inkiko, abandi batakariza ubuzima muri ibyo bikorwa bibi.

Perezida Kagame avuga ko ibyo bibazo by’umutekano byagize ingaruka ku mipaka y’u Rwanda na Uganda, imipaka irafungwa.

Yagize ati “Nubwo Abanya-Uganda badusaba ngo dufungure imipaka, ni bo bayifunze. Igihe buri munyarwanda wese wambuka umupaka azafatwa agakubitwa, akicwa,….twagezeho tubwira Abanyarwanda tuti uko mufatwa muri Uganda twebwe ntabwo tubifiteho uburenganzira. Twe ntabwo twabwira Abanya-Uganda uko bafata Abanyarwanda muri Uganda.”

Ati “Icyo mfitiye uburenganzira ni ukubwira Abanyarwanda bakareka kujya muri Uganda kuko ikibabaho ntako mfite nabigenza.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanya-Uganda aho kumva aho ikibazo kiri no kugikemura, ngo biyemeje guha Abanyarwanda igihe gito nk’amezi abiri, hanyuma Abanyarwanda bakazajya gupfukamira Uganda barira basaba n’imbabazi kuko ngo ari bo bihaye gufunga umupaka.

Nyamara ibyo ntibyashobotse kuko u Rwanda rwiyemeje kwishakamo ibisubizo, abikorera n’abo mu nzego za Leta mu Rwanda barakanguka barafatanya biyemeza gushakira abaturage mu gihugu ibyo bajyaga gushaka muri Uganda nk’amashuri n’ubuvuzi.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo ibibazo kuva mu 2017 ubwo Abanyarwanda muri Uganda batangiraga gufatwa bagafungwa, abandi bagakorerwa iyicarubozo, hakaba abo Uganda izana banegekaye ikabajugunya ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Uganda ishinja abo Banyarwanda kuba intasi zigamije guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda rushinja Uganda gukorana n’abahungabanya umutekano w’u Rwanda.

Icyakora muri iyi minsi ibihugu byombi bimaze iminsi biri mu biganiro bigamije gushakira hamwe uko umubano mwiza wagaruka.

Amafoto: Village Urugwiro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bayobozi bacu tubifurije umwiherero mwiza w’umwaka 2020 .turabizi muzazana impinduka mu buyobozi bwose, cyane cyane mu nzego zibanze mubigishe gufata abaturage kimwe baca imanza zitabera ,mu murenge wakacyiru ,Akagari ka cyibaza ,umudugudu w’amahoro ,Hari umubyeyi basenyeye Bari bigeze no kumufunga ,agiye kubarega bamushyira no mu kinyamakuru ,bayobozi mubikurikirane neza nikibazo gikomeye

Alias yanditse ku itariki ya: 17-02-2020  →  Musubize

MUBYUKURI OUGANDA BYAMAZE KUGARAGARA KO NTARUKUNDO IDUFITIYE KUBERA NGUHANGABANYA UMUTEKANO WACU.GUSA NTABWO BYAKOROHA KUKO IGIHUGU CYACU NTABWO NATWE TWOROSHYE NKUKO BABIKEKA.NGAHO NIBATUZE TUBANE NEZA KUKO ARIYO NZIRA Y’AMAHORO IRABYE CYANE.MURAKOZE NI BYIRINGIRO GENTIL I HUYE.

BYIRINGIRO GENTIL. yanditse ku itariki ya: 16-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka