
Avuga kandi ko inzira zituma u Rwanda rutera intambwe rugana ku nzozi zarwo ari uburezi, ubumenyi n’iterambere.
Perezida Kagame avuze ibi ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 30 Gicurasi 2019, ubwo yakiraga abanyeshuri biga muri Carnegie Mellon University, ishami rya Pittsburgh, Qatar no mu Rwanda.
Umwe muri aba banyeshuri witwa Andrew Edward yandikiye perezida Kagame kuri Twitter amusobanurira ibyo barimo mu Rwanda anamusaba ko yabakira bakaganira.
Kuri uyu mugoba aba banyeshuri basubijwe, bahura na Perezida Kagame.
Mu biganiro bagiranye, Perezida Kagame yabwiye aba banyeshuri ko kugira ngo ugere ku ntego ugomba kureba ko ibyo ukora bifite inyungu rusange.

Ati “Ntiwagera ku birambye abo muri kumwe ntacyo bibamariye. Dushaka kugera kuri byinshi byiza bitubereye, gusa ibyo ntabwo twabigeraho keretse ari uko abandi na bo bameze neza. Nguko uko twatangiye imikoranire na Carnegie Mellon University.”
Carnegie Mellon University ifite gahunda yo gufasha abiga mu mashami yayo ya Pittsburgh, Qatar no mu Rwanda mu bijyanye no kuzamura ubunararibonye bw’urubyiruko rw’u Rwanda mu ikoranabuhanga.
Kuva iri shuri ryatangira gukorera mu Rwanda muri 2010, abarenga 140 bamaze kurirangizamo mu bumenyi butandukanye bujyanye na mudasobwa. Iri tsinda riri mu Rwanda rigizwe n’abanyeshuri barindwi biga muri iyi kaminuza ishami rya Pittsburgh ndetse na barindwi biga mu ishami rya Qatar.






Ohereza igitekerezo
|