Ntitwakwemera ko intego z’Iterambere rirambye ziburizwamo na COVID-19 - Perezida Kagame

Mu biganiro byahuje (hifashishijwe ikoranabuhanga) Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri 2020, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko ntawe ukwiriye kwemera ko intego z’Iterambere rirambye(SDGs) zari kuzagerwaho muri 2030, ziburizwamo n’icyorezo Covid-19.

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko ihagarikwa ry’ibikorwa hafi ya byose muri uyu mwaka wa 2020 kubera kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid-19, ryasubije inyuma izamuka ry’ubukungu bw’isi na SDGs by’umwihariko kugera munsi ya 0%.

Ubukungu bw’u Rwanda bwari bugeze ku rugero rwa 8% mu kuzamuka buri mwaka, bwahise bumanuka kugera munsi ya 2% mu kuzamuka nyuma ya gahunda ya guma mu rugo.

Umuryango w’Abibumbye(UN) wahise ushyiraho ibiganiro mu matsinda bihuza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo basuzume uburyo ubukungu bwakongera kuzahuka nyuma y’igihombo cyatewe na Covid-19, u Rwanda rukaba rwaragiye mu itsinda riyoboye ibiganiro hamwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi(EU), u Bwongereza na Fiji.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba muri iri tsinda rifata imyanzuro ihwanye neza neza n’intego z’iterambere rirambye.

Yagize ati "Gahunda ya 2030(SDGs) ishobora kutagerwaho, ariko ibi ntibivuze ko twakwemera ejo hazaza haciriritse. Dushobora kubaka ibikomeye kandi byiza mu gihe haba hakoreshejwe uburyo bushya bujyanye n’ibibazo bidutegereje"

"Ibi bisobanura ko hagomba kubaho imyumvire yo gushyira mu bikorwa aho gukomeza gukorera mu buryo busanzweho".

Perezida Kagame yasobanuye imyanzuro ine yafatiwe mu itsinda, ikaba igomba kugenderwaho kugira ngo muri 2030 hazagaragazwe umusaruro uhwanye n’uw’Intego z’Iterambere rirambye hamwe n’Amasezerano y’i Paris mu Bufaransa yasinywe muri 2016 hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Umwanzuro wa mbere ujyanye no guteza imbere uburyo bwo kwishakamo ubushobozi bwo gushyigikira gahunda z’Igihugu ziteza imbere ubuvuzi kuri bose, uwa kabiri ukaba uwo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ibikorwa by’ubukungu n’uburezi, hashakwa ibikoresho byabugenewe ndetse na murandasi yihuta.

Umwanzuro wa gatatu ujyanye n’iterambere ridaheza kandi rikozwe mu mucyo, cyane cyane hagatekerezwa ku bagore n’urubyiruko, uwa kane ukaba uwo kutagira icyiciro cy’abantu basigara inyuma hakoreshejwe uburyo buzamura abafite intege nke.

Perezida Kagame avuga ko gahunda zijyanye n’imari ari ngombwa cyane kandi imibare y’umusaruro bitanga ikagaragazwa binyuze mu mucyo.

Asoza agira ati "Ntitwakwemera ko gahunda z’Iterambere rirambye ziburizwamo n’icyorezo Covid-19 cyangwa indi kidobya itari yitezwe, reka dukomeze intego".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Njyewe niga ttc matimba igitekerezo mfite nuko abana abanyeshuri bo mumashuri abanza bajya bigishwa umwarimu akagira ishuri rimwe yigisha amasomo yose ariko ninkicyongereza ,IKINYARWANDA, IMIBARE,SCIENCE ,SOCIAL STUDIES ariko igifaransa kikagira umwarimu wacyo kubera ko ubu urugero nkange pirimeri nize ibintu byose nabyize mu cyongereza .nigitekerezo mfite igifaransa nzi gike bitewe nuko ntangiyekukiga ejo bundi.ngeze sogonderi. nasabaga yuko buri mwarimu yagira ishuri rye yigisha amasomo yose, ariko igifaransa kikagira umwarimu wacyo ,ariko nkatwe nk`abarimu duhawe amahugurwa menshi mugifaransa ntacyatuma tutigisha amasomo yose .igifaransa ,twakigisha urugero nkange niga senior 4( year one) mfite ikizere yuko igifaransa nkize imyaka 3 naba maze kukimenya kurwego rungana nandi masomo nigana nabagenzi bange. Turashimira Dr UWAMARIYA VALANTINE inzira nziza ayobora mo abanyeshuri bose.

IMAANIRATUZI FIDELE yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka