Nta tariki tuzi y’inama hagati y’u Rwanda na Uganda – Nduhungirehe

U Rwanda rwabeshyuje amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda avuga ko ibihugu byombi bizi itariki izaberaho inama igomba guhuza intumwa z’ibyo bihugu, inama yiga ku iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Sam Kutesa baganiriye n'itangazamakuru mu nama iheruka kubahuriza i Kigali
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe na Sam Kutesa baganiriye n’itangazamakuru mu nama iheruka kubahuriza i Kigali

Ikinyamakuru Chimpreports cyo muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize cyatangaje ko Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Uganda yoherereje ubutumire u Rwanda ikubiyemo ibyerekeranye n’iyo nama icyo kinyamakuru kivuga ko iteganyijwe kuzaba ku itariki ya 13 Ugushyingo 2019.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagize icyo avuga ku byanditswe n’icyo kinyamakuru, asobanura ko ibyanditswe n’icyo kinyamakuru nta shingiro bifite, kuko u Rwanda nta butumwa rwigeze rubona buturutse muri Uganda buvuga ku byerekeranye n’igihe iyo nama izabera.

Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati “Biratangaje kumva ayo makuru mu bitangazamakuru byo muri Uganda. Ntabwo twigeze tubwirwa iby’itariki y’iyo nama, nta n’ubutumire twigeze duhabwa.”

Inama iheruka ari na yo ya mbere yahuje intumwa z’u Rwanda na Uganda tariki ya 16 Nzeri 2019 ibera mu Rwanda.

Iyo nama yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa, mu gihe intumwa z’u Rwanda zari zirangajwe imbere na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Impande zombi zemeranyijwe ko indi nama izabera i Kampala muri Uganda mu minsi 30 uhereye igihe iya mbere yabereye.

Mu cyumweru gishize, Ambasaderi Nduhungirehe yabwiye KT Press ko u Rwanda rwari rugitegereje ubutumire bwa Uganda muri iyo nama, nubwo iminsi ntarengwa ibihugu byombi byari byumvikanye yari yarenze.

Ambasaderi Nduhungirehe yagize ati “ Ni Uganda yagombaga kudutumira. Nta butumire twigeze tubona.”

Ubwo intumwa z’impande zombi ziheruka guhurira i Kigali, ziyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo imyanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola tariki 21 Kanama 2019 yubahirizwe.

Ni imyanzuro yari igamije kurangiza ibibazo by’ubwumvikane buke byari bimaze iminsi birangwa hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi nama z’urudaca ntacyo zageraho.Museveni ni "Mayeli".Byaba byiza bahagaritse imishyikirano. Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacenga,kwica, amatiku,amacakubiri, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

hitimana yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka