Nta gihano na kimwe cyatubuza kurinda imipaka y’Igihugu cyacu - Minisitiri Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari i Addis-Abeba muri Ethiopia mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagiranye ikiganiro na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), asobanura byinshi ku mutekano mu Karere ariko no ku Rwanda by’umwihariko.
Umunyamakuru David Baché wa RFI yatangiye amubaza igituma intambara ikomeje mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi hari amasezerano atandukanye yo kuyihagarika yasinywe harimo aya Washington n’aya Doha, abarwanyi ba AFC/M23 bemeye kuva mu Mujyi wa Uvira bari bafashe, iyo ikaba ari intambwe y’ingenzi, ariko na none hakaba hari indege zitagira abapilote za M23 zikomeza kurasa mu Mujyi wa Kisangani, ati “Ni iki cyakorwa kugira ngo izo nyeshyamba zihagarike ibitero byazo mu Burasirazuba wa RDC?”
Asubiza icyo kibazo, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Nta munsi n’umwe utambuka hatabayeho ibitero byo mu kirere bigabwe na Guverinoma ya Congo, ku birindiro bya AFC/M23 kandi ibyo ni ukurenga ku masezerano yo guhagarika intambara, ariko nanone bihangayikishije kurushaho ku nsisiro z’Abanyamulenge, kuko binahurirana n’imvugo zibiba urwango zikomeza kwiyongera. Bivuze ko Perezida Tshisekedi asinya amasezerano y’amahoro no guhagarika intambara akoresheje ikiganza, ariko bitari ku mutima. Ubwo rero icyo ni cyo kibazo”.
Umunyamakuru David yavuze ko u Rwanda ruvuga ko ikibazo ari umutwe wa FDLR ugizwe n’abahunze nyuma yo gukora Jenoside, ubu ukaba ushaka kugaruka mu Rwanda gukuraho ubuyobozi buriho, mu gihe RDC yo ishinja u Rwanda, kuba rushaka gukomeza intambara rugamije kwigarurira amabuye y’agaciro ya Congo.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Iyo ni imvugo iri aho gusa, kandi barabizi neza ko ibyo atari ukuri.
Hari ikibazo cya FDLR mu Burasirazuba bwa RDC, abo bajenosideri bakoze Jenoside mu 1994, bakiriwe
neza ndetse bashyigikirwa na Guverinoma ya Congo ndetse bashyirwa no mu gisirikare cya Congo, kandi
ibyo ni byo byatumye habaho amasezerano ya Washington. Hagomba kubaho ubushake bwa RDC mu
gusenya FDLR, ibyo bigatuma n’u Rwanda rushobora gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi. FDLR ni
ikibazo gikomeye iyo ntambara ishingiyeho, kandi kigomba gukemurwa no kuyisenya nk’uko bikubiye
mu masezerano ya Washington”.
Umunyamakuru David Baché yavuze ko mu mpera z’Ukwezi kwa Mutarama 2026, u Rwanda rwemeje ko
rukorana na AFC/M23 mu bijyanye n’umutekano, kandi hari hashize igihe ruhakana gufasha uwo
mutwe.
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati “Kubera ko AFC/M23 ari umutwe w’Abanye-Congo, hari inyungu
zihuriweho hagati y’u Rwanda na AFC/M23, izo nyugu zihiriweho ni FDLR”.
Umunyamakuru David Baché amubajije igituma u Rwanda rubyemeje ubu kandi rwari rwarakomeje guhakana imikoranire n’uwo mutwe, ibyo Minisitiri Patrick Muyaya, akaba n’umuvugizi wa Guverinoma ya Congo yise ibinyoma by’ubutetsi bitangiye kujya ahagaragara, Minisitiri Nduhungirehe amusubiza agira ati, “ ibinyoma…iyo Patrick Muyaya avuze atyo, aba azi icyo avuga kuko RDC ni yo yafashe abo bakoze Jenoside bo muri FDLR irabiyegereza, n’ubu tuvugana FDLR ifashwa na Guverinoma ya Congo”.
Umunyamakuru David Baché yavuze ko hari amajwi asaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano mpuzamahanga kandi Amerika ishobora gufata icyo cyemezo mu bihe bya vuba, kandi Perezida Paul Kagame yumvikanye yemeza ko adatewe ubwoba n’ibyo bikangisho. Ati “ Namwe nyakubahwa Minisitiri ibyo nta bwoba bibateye”? Minisitiri Nduhungirehe amusubiza yagize ati,” Iyaba ibihano byakemura ibibazo cya RDC nasinya n’ejo mu gitondo. Muzi ko mu 2012-2013 hari hariho ibihano byafatiwe u Rwanda, none se byakemuye ikibazo hagati ya RDC na M23? Oya. Nyuma y’imyaka 8 intambara yarongeye irubura mu 2021…nta gihano muri iyi si kizatubuza, kurinda imipaka yacu no guharanira ko abaturage bacu batakongera guhura n’ibyo bahuye na byo mu 1994 bikozwe na FDLR”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|