Njyanama z’Utugari zivuga ko zigenewe inyoroshyangendo zakora neza kurushaho

Abagize Inama Njyanama z’Utugari mu Karere ka Huye bavuga ko zarushaho gukora neza zigiye zigenerwa inyoroshyangendo, nk’uko bigenda kuri Njyanama z’Imirenge n’iz’Uturere.

Mushimiyimana Janvier Xavier uyobora Inama Njyanama y’Akagari ka Rukira mu Murenge wa Huye (ni mu nkengero z’umujyi), ni umwe mu babivuga ngo ahereye ku bwitabire bw’abagize Inama Njyanama ayobora.

Agira ati “Muri iyi minsi ntitugiterana kubera Coronavirus, ariko mbere yayo nta na rimwe twigeze duterana uko twakabaye. Ku bantu 27 bagize iyi nama, abenshi bitabiriye ni 17. Ubundi hari igihe haza umunani, 12 se, mbese urebye na 2/3 by’abagomba kuza kugira ngo inama iterane ntibakunze gushyika.”

Ibi ngo bituma badaterana buri kwezi nk’uko biteganywa n’amategeko, kuko amategeko avuga ko abagize Inama Njyanama baterana ari uko hari 2/3 by’abayigize, bagaterana badashyika ari uko haje bakeya bwa kabiri.

Mushimiyimana anavuga ko akenshi ababa basibye aho baziye bamubwira ko hari igihe baba babyukiye mu murima, bahingura saa sita bakabona saa munani baba bataragera aho inama iteranira, bagahitamo kubyihorera.

Yungamo ati “Mu gihe cy’ihinga hari abavuga ngo barebye kugira ngo babashe kuza ari uko bakwica umubyizi, batekereza ko nta n’igihumbi bari bucyure bagahitamo kubyihorera.”

Jean Marie Vianney Nsengimana na we uri mu Nama Njyanama y’Akagari ka Rukira, yunganira Mushimiyimana agira ati “Nagiye njyayo ngasanga abantu ntibaje, bamwe bakavuga ngo ntabwo nakwiyicira umubyizi ntacyo bari bumpe.”

Icyakora, Alfred Uwimariyekabiri uyobora Inama Njyanama y’Akagari ka Shyembe mu Murenge wa Maraba, aha akaba ari mu Murenge wo mu cyaro, we avuga ko abajyanama bitabira bose, hagasiba ufite impamvu ifatika.

Na none ariko, ngo aramutse adashyizemo imbaraga amenyesha inama mbere ho icyumweru, ntanibutse mbere y’iminsi nk’ibiri ndetse ntanahamagare abataritabira inama ku munsi wayo, ubwitabire ngo ntibwagenda neza.

Ati “Ikibazo bagira ni uko nta gahimbazamusyi, habe n’amazi yo kunywa babona iyo baje mu nama. Uko turangije inama babivugaho, icyifuzo tukagishyira no muri raporo.”

Aba bose bifuza ko hashyirwaho byibura insimburarugendo ku bajyanama b’utugari.

Mushimiyimana ati “Abo nyobora usanga bavuga ngo ese ko ku Murenge bitabira bakabaha byibura ibihumbi bitanu by’itike, ku Kagari babona baduhaye byibura bibiri tutakwitabira neza kandi ku gihe, bityo Inama Njyanama zikabasha guterana neza?”

Dr Aisha Nyiramana uyobora Inama Njyanama y’Akarere ka Huye, avuga ko iki kibazo abahagarariye Inama Njyanama z’Utugari bakimugejejeho, na we akaba yifuza ko cyazitabwaho mu kuvugurura itegeko ryerekeranye n’Inama Njyanama rizavugururwa mu bihe biri imbere, kuko iryo muri 2013 ntacyo ryabageneraga.

Yanakigejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Anastase Shyaka, ubwo yagendereraga Akarere ka Huye ku itariki ya 19 Kanama 2020.

Agira ati “Yego ni abakorerabushake, ariko na none baba bakwiye gufashwa muri izo ngendo, n’ayo mazi bakaba bayabaha, byibura na bo bakumva ko hari ikintu abantu bigomwe kugira ngo babashe gukora neza.”

Dr. Nyiramana anavuga ko ibingibi bikwiye kwitabwaho kuko kudaterana mu buryo bukwiye kw’Inama Njyanama z’Utugari bituma Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bakora ibyo bishakiye. Kandi ngo ni ukubera ko nta myanzuro iba yasohotse ngo basabwe kuyishyira mu bikorwa, cyangwa ngo harebwe ibitagenda neza kugira ngo babikosore.

Ikindi gituma atekereza ko abagize Inama Njyanama z’Utugari bakwiye kugira ibyo bagenerwa, ni ukuba ziterana buri kwezi, mu gihe iz’imirenge ziterana rimwe mu mezi abiri naho iz’uturere zigaterana rimwe mu mezi atatu.

Ati “Niba basabwa guterana buri kwezi, kuko baba bagomba kureba utubazo dutandukanye duturutse mu midugudu itandukanye, urumva ko bitoroheye uwo biba ngombwa ko atega.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka