Njyanama y’Akarere yateranye isuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe, yateranye kuri bagaragarizwa ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015.

Iyi nama njyanama ikaba imaze imyaka itanu ikora ikaba izarangizanya n’uyu mwaka.
Nyuma yo gusuzuma imihigo y’umwaka ushize wa 2014-2015, yakurikijeho kwemeza ingamba zo kwesa imihigo y’umwaka wa 2015-2016, banasuzumaga kandi aho ibyo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye abaturage b’Akarere ka Rulindo muri manda ye yo kuva 2010-2017 igeze ishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wungirije w'inama njyanama y'Akarere asobanura ibyagezweho
Umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere asobanura ibyagezweho

Umuyobozi wungirije w’inama njyanama y’Akarere ka Rulindo Mutaganda Theophille avuga bimwe mu byo Nyakubahwa yabemereye harimo amashanyarazi mu mirenge yose n’Utugari, kubaka ibitaro bya Kinihira, imihanda, gukwirakwiza amazi mu mirenge, kandi ko basanze byarashyizwe mu bikorwa ku rugero rushimije.

Abagize njyanama n'abakozi b'Akarere
Abagize njyanama n’abakozi b’Akarere

Mutaganda akomeza avuga ko mu mihigo y’uyu mwaka bashaka ko stade ya
Nyakabingo iri mu murenge wa Shyorongi izarangira, bakageza amazi n’amashanyarazi mu mirenge mike n’Utugari duke dusigaye tutarayabona,kunoza ubuhinzi, abahinzi bakabona umusaruro uhagije bakava mu bukene, ko kandi bashaka gutangiza ishuri ryo guhugura abaturage ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro riherereye mu Murenge wa Masoro.

Nk’Akarere ngo ikintu bagiye gushyiramo ingufu ni ukureba ukuntu babyaza umusaruro ibyo bikorwa remezo no gukangurira abaturage kubyaza umusaruro ibyo bikorwa remezo byabegerejwe, bagahanga imirimo ibateza imbere mu rwego rwo kuzamura ubukungu bushingiye ku muturage.

Marie Solange Mukashyaka

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka