N’iyo waba utera intambwe imwe cyangwa igice cy’intambwe uhozeho - Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye inzego zose gukorera hamwe, kandi zikarangwa no kudacika intege kuko ari byo bitanga umusaruro ndetse n’ibyo biyemeza kugeraho bikagerwaho.

Yabivuze ubwo yatangizaga umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru, uri kubera i Gabiro mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Werurwe 2019.

Perezida Kagame yagize ati “Ntabwo wabaho mu buzima, aho utera intambwe ebyiri ujya imbere, ejo ugatera indi usubira inyuma. Niyo waba utera intambwe imwe, cyangwa igice cy’intambwe uhozeho. Ariko gusubira inyuma usa n’uhunga aho waganaga, ni ikibazo.”

Perezida kandi yibukije abashaka guca iy’ubusamu ko bihira bake kandi akenshi ntibirambe, asaba buri wese kugira uruhare mu itrambere ry’igihugu ntihagire ushaka kubiharira abandi.

Perezida Kagame yibukije abitabiriye umwiherero ko igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye cyane ku buryo byagakwiye gusigira buri wese umuhate wo gukora cyane, agatanga imbaraga ze zose.

Yagize ati “Umuntu wenyine utatekereza atya ni uwataye ibyiringiro cyangwa se umuntu w’ihebye. Nonese dukwiye kuba abantu bataye ikizere cy’ubuzima?”

Perezida Kagame yibukije abayobozi bateraniye mu mwiherero ko icyo umwiherero ubafasha ari ukwicara bagatekereza, kandi bakarebera hamwe aho urugendo biyemeje rugeze.

Yabwiye abayobozi ko niba urugendo barufatanyije bose, kugira ngo bagere kure bisaba uruhare rwa buri wese.

Perezida Kagame yavuze ko uko umwiherero ubaye hari ibyo abayobozi biyemeza, ariko hazabaho kwisuzuma, hakaba ubwo bigaragara ko intambwe yatewe idashimishije.

Ati”Hari ubwo twisuzuma tugasanga hari aho twagize intege nke, ubwo ni ukuvuga ngo dufite ikibazo tudakemura kandi tugomba kuba dukemura. Ntabwo waba mu buzima, aho uteye intambwe ebyiri imbere, ngo utere indi usubira inyuma.Bisaba ngo niba ujya imbere, intambwe yose waba utera bisaba ngo uhozeho”.

Yavuze kandi ko ibyiza by’umwiherero bidatangira umunsi watangiye, ngo birangire umunsi warangiye, ko ahubwo byari bikwiye ko ibiwuvamo byihutisha abanyarwanda mu rugendo bagenda.

Perezida Kagame yanasabye abayobozi kumva ko iyo bakorera igihugu baba bikorera, aho kumva ko ari abacanshuro.

Ati ”Ukorera igihugu cye aba yikorera, nta ntambwe twatera inzego zose:urubyiruko, abikorera, abarore,abagabo,Leta, tudafite icyerekezo kimwe, ntaho twagera.Ni kwa gutera intambwe ijya inyuma”.

Perezida Kagame yasabye abayobozi kubera urugero rwiza abakiri bato, kugirango ibikorwa byabo byiza abato bazakure aribyo bafatiraho urugero.

Ati”Akenshi iyo bavuze ngo umwana apfa mu iterura, bivuze ko uko akura areba abamuruta, ababyeyi,abavandimwe bamuruta uko bifata, nawe yifata atyo. Ni bake bashobora kubikira.Niyo mpamvu, iyo twe turi imbere tudategura neza ibyo abadukurikiye bazareberaho, igikurikira ni uko inenge yacu tuzayibaraga”.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda, avuga ko byose bishingiye ku mikoranire iri hagati ya Uganda n’umutwe wa RNC ugamije guhungabanya umutekano w’igihugu cy’u Rwanda.

Yavuze ko ari ikibazo yaganiriye na mugenzi we wa Uganda, akamusaba kugikemura, ariko bikaba bigaragara ko Uganda nta bushake ifite bwo kugikemura.

Perezida Kagame yavuze ko icyaba igisubizo kuri iki kibazo, ariko uko Abanyarwanda bahagarika kujya muri Uganda.

Umwiherero w’abayobozi bakuru uri kuba ku nshuro ya 16, biteganyijwe ko uzasozwa tariki ya 12 Werurwe 2019.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka