Ni ba nde bagiye kuyobora Uturere muri manda nshya?

Mu Rwanda hamaze iminsi hari ibikorwa by’amatora bigamije gushaka abayobozi mu nzego z’ibanze. Kuri ubu abantu bashobora kuvuga ko amatora ageze mu cyiciro cya nyuma aho abakandida 17 bagize Inama Njyanama ya buri Karere barimo abazayobora uturere bamaze gutorwa.

Ku itariki 16 Ugushyingo 2021, Uturere tw’u Rwanda uko ari 27 hatabariwemo utwo mu Mujyi wa Kigali, twasoje ibijyanye n’amatora y’Abajyanama, harimo abajyanama rusange 8 n’abandi 5 b’abagore bagize 30 %, umwe uhagarariye urubyiruko, umwe uhagarariye inama y’abagore, umwe uhagarariye abantu bafite ubumuga, n’undi umwe uhagarariye urwego rw’abikorera.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ivuga ko Abajyanama b’Akarere, bagira akamaro nk’ako abagize Inteko ishinga amategeko bafitiye Igihugu.

Ikindi cy’ingenzi cyane, ni uko abagize Komite nyobozi y’Akarere batorwa bavuye muri abo Bajyanama. Iyo Komite iba igizwe n’abantu batatu, harimo Umuyobozi w’Akarere n’abandi babiri bamwungirije, harimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinze iterambere ry’ubukungu ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Abajyanama kandi batora Inama Njyanama igizwe n’abantu batatu, harimo Perezida, Visi Perezida ndetse n’umunyamabanga.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021, biteganyijwe ko hazatorwa Komite nyobozi z’uturere, bityo inzibacyuho yari imaze hafi ibyumweru bitatu ihagarariwe n’Abanyamabanga nshingwabikorwa b’uturere izaba irangiye.

Ibyo wamenya ku bakandida

Mu bajyanama batowe bavuganye n’itangazamakuru, si benshi bavuze ko biteguye kuba Abayobozi b’Uterere cyangwa se Abayobozi b’Uturere bungirije. Gusa abajyanama bose bemerewe kuba batorerwa iyo myanya.

Ibyo bivuze ko uturere dufite abahoze ari abayobozi batwo biyamamaje mu bajyanama bagatsinda, bafite amahirwe menshi yo kuba bakongera kuyobora uturere bayoboraga.

Muri abo bayoboraga uturere, bakaba baramaze gutorwa mu Bajyanama, harimo uwayoboraga Akarere ka Huye Sebutege Ange, mugenzi we Habarurema Valens w’Akarere ka Ruhango, Kayitare Jacqueline wayoboraga Akarere ka Muhanga wamaze gutorwa mu Bajyanama 30% b’abagore.

Hari kandi Ntazinda Erasme wayoboraga Akarere ka Nyanza, Rutaburingoga Jerome wa Gisagara, Gashema Janvier wagiye ku buyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru asimbuye Habitegeko François nyuma y’uko ahawe inshingano zo kuyobora Intara y’Iburengerazuba umwaka ushize. Icyo gihe Gashema Janvier yari Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Ahashobora kuba impinduka zikomeye ni mu Karere ka Nyamagabe, kuko Meya Uwamahoro Bonaventure n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ntibiyamamaje mu Bajyanama, uwiyamamaje ni uwari ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako Karere, na we ntiyatsinda.

Habimana Thadée wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, ubu ni we uri ku isonga mu Bajyanama rusange babonye amajwi menshi yo kwinjira muri Njyanama y’Akarere .

Ahandi hashobora kuba impinduka ni mu Karere ka Kamonyi, aho kugeza ubu uwaje ku isonga mu Bajyanama ari Uzziel Niyongira.

N’ubwo abajyanama rusange ari bo bagize umubare munini, ariko ngo hari n’ubwo Meya aba ashobora kuva mu cyiciro icyo ari cyo cyose cy’Abajyanama 17.

Bitandukanye no mu Ntara y’Amajyepfo, mu Ntara y’Iburengerazuba, Meya w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid yariyamamaje mu Bajyanama ariko aratsindwa ndetse na Emerence Ayinkamiye na we wahoze ari Meya wa Rutsiro aratsindwa. Ibyo ni nako byagenze kuri Kayumba Ephrem wari Meya w’Akarere ka Rusizi.

Gusa, Mukarutesi Vestine,wayoboraga Akarere ka Karongi n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, bombi batsinze amatora y’abajyanama, ndetse n’Uwayoboraga Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie akaba na we yaratsinze amatora y’abajyanama.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, Nuwumuremyi Jeannine wahoze ari Meya wa Musanze yariyamamaje mu Bajyanama ariko aratsindwa, kimwe na Nteziryayo Anastase w’Akarere ka Gicumbi.

Uwanyirigira Marie Chantal wayoboraga Akarere ka Burera, ni we Meya wenyine watowe mu Bajyanama mu Ntara y’Amajyaruguru. Nzamwita Deogratias we wahoze ari Meya wa Gakenke yarangije manda ze ebyiri.

Mu Ntara y’Iburasirazuba, Mbonyumuvunyi Radjab wari Meya w’Akarere ka Rwamagana, Gasana Richard wayoboraga Akarere ka Gatsibo ndetse na Mutabazi Richard wayoboraga Akarere ka Bugesera, bose biyamamaje mu matora y’Abajyanama barayatsinda.

Meya Nambaje Aphrodis wayoboraga Akarere ka Ngoma yarangije manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko kimwe na Muzungu Gerald wayoboraga Akarere ka Kirehe.

Ba Meya b’Uturere twa Kayonza na Nyagatare, bo ntibigeze biyamamaza mu Bajyanama n’ubwo bari babyemerewe, kuko bari barangije manda imwe gusa.

Ni inkuru ya Jean de la Croix Tabaro/KT Press yashyizwe mu Kinyarwanda na Uwingabire Mediatrice

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka