Ngo ntawe uzabajya mu matwi mu gutora Referandumu

Abaturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko nta wabasha kubajya mu matwi mu gutora itegeko nshinga kuko ari bo babyisabiye.

Ku wa 16 Ukuboza 2015 ubwo abadepite mu nteko ishinga amategeko basozaga urugendo rwo gusobanurira abaturage ibikubiye mu ngingo zavuguruwe itegeko nshinga, abaturage batangaje ko n’ubwo hari abadashaka ko iryo tegeko ritorwa ngo ntawe uzabasha kubahindura ku byifuzo bahaye abadepite ubwo basabaga ko ingingo y’101 ivugururwa.

Ni igiterane cyo gusaba Imana ngo amatora azagende neza
Ni igiterane cyo gusaba Imana ngo amatora azagende neza

Nayigiziki Aloys wo mu murenge wa Hindiro yagize ati « Uko ngana uku mfite imyaka 64. Nzi icyo ngomba gukora kandi ndi mu banditse basaba ko ingingo y’101 ivugururwa. Niyo haba hari utabishaka gutyo njye hamwe n’abo tubana mu matsinda y’abahetsi twamaze kwiyemeza gutora Yego”.

Uretse aba basheshe akanguhe, Mbarushimana Richard wo mu murenge wa Matyazo ufite imyaka 20 avuga ko urubyiruko narwo rwahumutse ubu bamaze gusobanukirwa n’ibyiza byo kuyoborwa neza bityo ngo bakaba batakwemera uwaza kubasaba gutora Oya.

Ngo ntawe uzabajya mu matwi ku byo bisabiye babishaka
Ngo ntawe uzabajya mu matwi ku byo bisabiye babishaka

Richrad ati “Ubu nanjye maze gukura ndabona ibyiza tumaze kugeraho mu murenge wacu tubikesha imiyoborere myiza. wari wabonase ikipe yirukana umutoza utsinda?. Natwe rero ntawadushuka ngo bikunde”..

Aba baturage ariko banasaba ko nibamara kurangiza inshingano zabo, Perezida Kagame nawe azabemerera ko aziyamamaza kuri manda itaha. Nyiramadirida Fortunee, umwe mu badepite basuye Akarere ka Ngororero akaba yarabamaze impungenge.

Abagore bakoze akarasisi
Abagore bakoze akarasisi

Yagize ati “Perezida wacu akunda Abanyarwanda ntiyabyanga. Ikindi kandi mu itegeko nshinga muzatora birimo ko nta muntu Abanyarwanda basaba gukora inshingano runaka ngo abyange”.

Ibi bikaba byaratumye abaturage bo muri aka karere ngo bongera ubushake bwo gutora bose nkuko babidutangarije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayarwanda twese nkabitsamuye tugomba kugaragazako ibyotwasabye inteko twabisabye tubikuye Namutima.

kambere yanditse ku itariki ya: 17-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka