New York: Perezida Kagame yitabiriye inama y’ubutegetsi ya NBA
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 11 Mata 2019, yifatanyine n’abagize inama y’ubugetsi y’ishyirahamwe ry’umupira wa Basket ball muri Amerika (NBA) i New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Kimwe mu biganirwaho muri ibi biganiro ni ikiswe ‘The Basket Africa League’ (BAL), iri rikaba ari irushanwa rishya rizahuza amakipe 12 muri Afurika, rikaba rizatangira muri Mutarama 2020 ku bufatanye na NBA.
Iri rushwanwa rizahuza ibihugu icyenda ari byo Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo na Tunisia.
Imikoranire ya NBA na FIBA (ari shyirahamwe ry’umupira wa Basket ku isi) izareba ku birebana n’ ubutwererane mu bukungu, gutoza abakinnyi, abatoza n’abasifuzi ndetse na bimwe mu bikorwaremezo bizakenerwa muri iri rushanwa rishya.

U Rwanda ruhagaze neza mu mukino wa Basket, kuko mu mwaka wa 2017, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 yari ku mwanya wa gatandatu muri Afurika.
Mu 2018, ikipe y’igihugu y’abasore batarengeje imyaka 18 yari ku mwanya wa gatandatu muri Afurika mu gihe ikipe y’abagore iri ku mwanya wa kane.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2018, ikipe y’Abagabo y’u Rwanda yabonye itipe yo gukina imikino yo kwishyura mu gushaka itike y’amakipe azitabira igikombe cy’isi. Muri uku gushaka itikee iyi kipe izaba ihanganye n’andi makipe 12 akomeye muri Afurika.








Ohereza igitekerezo
|