Mwitegure kongera imbaraga kurusha uko byari bisanzwe – Kagame abwira abayobozi barahiye

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Werurwe 2021 yakiriye indahiro z’Abaminisitiri babiri bashya barahiye, abifuriza imirimo myiza mu nshingano nshya barahiriye, ariko ababwira ko bagomba gukora cyane kurusha uko bakoraga.

Yababwiye kandi ko batagomba gukora bagamije inyungu zabo, cyangwa ngo bakore uko babyumva, ahubwo ko bagomba gukora bagamije inyungu z’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yagize ati “Tugomba gukora nk’uko twabyumvikanyeho, ntabwo ukora nk’uko ubyumva uganisha ku nyungu zawe bwite. Ni ugukorera inyungu z’Abanyarwanda.”

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Beata Habyarimana
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana

Yaboneyeho kandi no kwibutsa abasanzwe mu nshingano ko ubwo butumwa bubareba, ati “Inshingano murahiriye natwe twese abasanzwe mu mirimo yo gukorera Igihugu ku nzego zitandukanye ziratureba. Ubu turi mu bihe bigoranye by’icyorezo, byagize ingaruka ku bukungu bw’Igihugu, no ku buzima bw’abantu. Tugomba kurushaho gukoresha imbaranga nyinshi, ubwitange no gutekereza cyane, ariko dufasha n’abaturage gusobanura impamvu ibyo bari bategereje bitagenze uko byari biteganyijwe.”

Ati “Ndabifuriza rero imirimo myiza n’ubufatanye duhora dushaka gushyira imbere mu nzego zose.”

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean-Marie Vianney

Perezida Kagame kandi yongeye kwihanganisha Tanzania n’abaturage ba Tanzania kubera urupfu rwa Perezida Magufuli, avuga ko u Rwanda n’abaturage barwo bazakomeza kuba hafi Leta ya Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.

Reba hano impanuro z’Umukuru w’Igihugu (Video)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka