Museveni kubeshya bimuba mu maraso - Umunya-Uganda uharanira uburenganzira bwa muntu

Laurence Kiwanuka, Umunya-Uganda w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko museveni ari umubeshyi kabuhariwe kuva avutse.

Uyu mugabo wabaye mu Ishyaka Riharanira Demokarasi (DP) mu 1995, ubu akaba ari umwarimu wigisha isomo ryitwa guverinoma n’amateka muri Kaminuza ya Leta iri i New York, yahunze igihugu nyuma yo gutotezwa kenshi n’Ingabo za Leta ya Uganda.

Kiwanuka, wari umunyamakuru wa “The Citizen and Munnansi” akaba n’umwanditsi mukuru wacyo, wahunze nyuma yo gufungwa inshuro nyinshi yita Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni umubeshyi wabuvukanye, wamunzwe na ruswa wigize “Impfizi mu kiraro” akanaba gashozantambara.

Mu kiganiro na Prof. Kiwanuka, ku mugoroba wo ku wa 27 Werurwe 2019, yavuze ko iyo ugeze muri Uganda bwa mbere ushobora kwibwira ko abaturage ba Uganda bishimye, nyamara abanya-Uganda hafi ya bose bibera mu cyuka cy’icyoba cy’indengakamere cyazamuwe na Museveni n’akazu ke.

Nk’umunyamakuru n’umunyapolitiki, Prof. Kiwanuka akubwira Museveni na Guverinoma ye neza kuva Museveni akijya ku butegetsi mu 1986.

Gusa, ikiganiro twagiranye dukora iyi nkuru gitangirira hagati agihunga igihugu kuko ahagana mu 1995, Prof Kiwanuka yajyanaga neza n’ingengabitekerezo ya DP, bityo nk’umunyamakuru atangira gushyira ku karubanda ibikorwa bya Guverinoma ya Museveni bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Icyo gihe Kiwanuka yanditse inkuru nyinshi ku bantu bafungirwaga mu bigo bya gisirikare, abafungirwaga ahantu hatazwi, uyu munsi yita “utuzu twihereye turi mu gihugu yose muri Uganda”.

Avuga ko izi nkuru zarakaje Guverinoma ya Museveni cyane maze igisirikare cya Uganda gitangira guhiga bukware Kiwanuka, maze inzira ye ibuditse itangira ubwo.

Agira ati “Twakoze ubutitsa noneho Museveni atangira kwibwira ko kudufunga cyari cyo gihano gikomeye kandi kugeza n’ubu ni ko akibyumva kuko niba wararebye mu cyumweru gishize ukuntu afata Umudepite wa Kyadondo, Hon Robert Cyagulanyi Sentanu uzwi nka Bobi Wine.

Akomeza agira ati “Ageza ijambo ku bakada be i Kyankwanzi yavuze ko Bobi Wine yasekuweho gato n’igisirikare.”

Ati “Kubera ibikorwa nk’ibyo nashyiraga ku karubanda, nagiye mfungwa inshuro nyinshi. Bashoboraga no kugufunga iminsi ibiri cyangwa itatu bagutera ubwoba ubundi bakakurekura kubera igitutu cy’Umuryango Mpuzamahanga.”

Kiwanuka avuga ko n’ubwo yafunzwe inshuro nyinshi ikibabaje ari uko nta na rimwe yigeze anakatirwa n’inkiko ko ahubwo wasangaga rimwe na rimwe abasirikare bagerageza kumuha ruswa batumwe n’Ubutasi bwa Gisirikare bwa Uganda (DMI) yaje guhinduka CMI bagamije kumupfuka umunwa.

Kugira igisirikare igikoresho kigamije imigambi mibisha

Prof. Kiwanuka avuga ko igisirikare cya Uganda cyahinduwe igikoresho Museveni yifashisha mu migambi ye mibisha muri Uganda no mu karere, afungira abantu hatanzwi ku buryo na Polisi nta makuru iba ibafiteho.

Ati “Hari abandi bantu benshi banyuze mu byo nanyuzemo. Bamwe muri twe bagize amahirwe yo kubisohokamo mu gihe hari benshi bishwe.”

Kiwanuka atanga urugero rw’umunyamakuru bakoranaga witwa Hadji Hussein Musa Njuki wafunzwe n’ibyo bikoresho bya Museveni, bamuzengurutsa mu bice byinshi bitandukanye muri utwo tuzu tutazwi bafungiramo abantu barangije bamujugunya kuri Sitasiyo ya Polisi.

Ati “Bakimugeza kuri Polisi yahise apfa kandi urutonde rw’abapfuye urupfu nk’urwo ni rurerure.”

Iyo avuga Museveni, Kiwanuka akomeza agira ati “Dufite umuntu utihanganira na gato abatavuga rumwe na Leta. Urugero, ni gute abenshi mu bari inshuti za Museveni bararanye rwantambi ku rugamba, abayobozi bakuru n’abandi batakiri kumwe na we? Bamwe barishwe abandi barafungwa.”

Atanga zimwe mu ngero z’abishwe n’abafunzwe muri ubwo buryo kandi bari inshuti za Museveni, Kiwanuka avugamo, Gen Kazini.

Avuga kandi ko Museveni akimara gufata ubutegetsi yahise ata muri yombi Dr Andrew Kayiira maze agejweje mu rukiko ku wa 20 Gashyantare 1987, Museveni ategeka ko ari umunyabyaha agomba guhanwa.

Akavuga ko ku wa 6 Werurwe muri uwo mwaka, Kayiira wari umuyobozi ukunzwe cyane mu gace ka Buganda yahise yicwa.

Agira ati “Museveni yahise yitumishwaho komisiyo ya Polisi ngo ikore iperereza ku kishe kayiira ariko kugeza n’ubu iryo perereza ntirirangira ngo bagaragaze icyo yazize kandi hashize imyaka 30.”

Akomeza avuga ko mu burya nk’ubu Museveni yishe Kaweesi, Ibrahim Abiriga, Anthony Sekweyama, Noble Mayombo wishwe arozwe, Francis Ayume n’abandi bari abayobozi bakomeye muri Uganda.

Ati “Nyamara iyo aba bareba Uganda bibwira ko igihugu gitekanye mu gihe abantu babayeho mu cyuka cy’icyoba. Nk’abadepite usanga baterwa ku nteko batiriwe banategereza ko basohoka.”

Akomeza agira ati “Hari umudepitekazi witwa Betty Namboze wagerageje kubuza Museveni guhindura Itegeko Nshinga ariko yakubiswe iz’akabwana, ajya kwivuriza mu Buhinde, agarutse arongera arafungwa aranakubitwa cyane…urabona nka Kizza Besigye uhozwa ku nkoni no muri gereza yari umuganga wihariye wa Museveni.”

Kiwanuka akavuga ko niba umuntu adashobora kwizera umuganga we, bigaragaza ko abantu bashwanye na Museveni haba muri Uganda no mu karere “ari bantu bagiye bakora ibintu bituma bagaragara kurusha Museveni.”

Museveni yifuza kuba impfizi imwe mu kiraro

Uyu munyapolitiki w’umunyamakuru akaba n’umwarimu muri kaminuza, agaruka ku myitwarire ya Museveni ku bandi bayobozi mu karere, no mu myaka yashize kuri Sudani y’Epfo.

Ati “Dufate nka John Garang. Naganiriye na bamwe mu bayobozi bayoborana na Museveni ku cyamuteranyije na John Garang babwira ko Museveni yari afitanye ibibazo n’abaturage bo mu bwoko bw’ Abacoli mu Majyaruguru ya Uganda kandi abenshi muri bo bari barahungiye mu Majyepfo ya Sudani.

Byongeye, hari abasirikare benshi ba Joseph Kony wamurwanyaga babaga mu Majyepfo ya Sudani noneho Museveni agashaka kohereza yo ingabo ze ngo zihabakure. Garang yamusabye kugirana imishyikirano na Kony akareka impunzi z’Abacoli kuko bigoye gutandukanya Abacoli n’abandi baturage bo mu Majyepfo ya Sudani.”

Kiwanuka akavuga ko byababaje Museveni kuko ku bwe yumvaga yari yarafashije Garang mu ntambara ku buryo yibwiraga ko ntacyo yakamubwira ngo acyange. Ibi ngo ni byo byatumye mu gihe Garang yari amaze gushinga imizi Museveni amwirenza.

Avuga ko Museveni yakoze ibishoboka byose kugira ngo amukureho amusimbuze undi, kuko byagaragaye ko guhera icyo gihe yahise atangira kwinjira mu bikorwa bihungabanya umutekano muri Sudani y’Amajyepfo bituma abaturage bo muri icyo gice binjira mu makimbirane y’urudaca.

Ati “Ibi ni byo twabonye muri Congo nyuma yo kutumvikana na Kabila. Yashakishije uko yingira muri Kongo none dore kubera intambara ya Kongo, Uganda igomba Kongo akayabo k’asaga miliyari 10 z’amadolari mu gihe abantu bari mu bikorwa byo kuyisahura nka Sam Kuteesa, Yoweri Museveni, Kahinda na Salim Saleh barimo kwirira ubuzima.

Muribuka indege nto zigeze gufatirwa i Beirut bikagaragara ko zari zaguzwe na Salim Saleh nyuma yo guhabwa ruswa y’amadolari ibihumbi 100 akemera ko koko yayifashe ariko aho kugira ngo Museveni amusabe kuyagarura akavuga ko amubabariye.

Akagira ati “N’ ibyaha nk’ibi byose, nta gikorwa cy’iterambere kigaragara barageza kuri Uganda, ni uko bimereye, uyu rero ni we muntu twifitiye muri aka gace k’Ibiyaga bigari by’Afurika.”

Kiwanuka akomeza asaba abaturage ba Uganda gusenyera umugozi umwe bagakora ibishoboka byose baharanira impinduka mu gihugu cyabo, bitaba ibyo ibibazo bikaba akarande karenga imipaka kakanakomeza kuvangira n’ibihugu by’abaturanyi.

Ati “Ibi bibiri ni nabyo bituma Museveni ahora ashaka ko igisirikare cye gihora gihugiye mu bindi kikibagirwa abaturage.”

Akomeza avuga ko nk’umunyagitugu, Museveni ahora ashoza intambara akazishoramo abasirikare ba Uganda bigatuma ibibazo by’abaturage byirengagizwa, mu gihe zimwe muri izo ntambara ari izibiba amacakubiri mu baturage kugira ngo abone uko yigumira ku butegetsi ubuziraherezo.

Kiwanuka ati “Iyo hari ibihugu bifite amahoro mu karere, Museveni arabireba bikamutera impungenge ku buryo bituma atagoheka. Iyo Museveni abonye igihugu nk’icyo, aravuga ati ‘aba barimo gutera imbere bizatuma ngaragara nk’umuyobozi mubi’ kandi ku bwe yahora ameze nk’ ‘impfizi imwe mu kiraro’.

Amayeri yo kuyobya Umuryango Mpuzamahanga

Kiwanuka avuga kandi ko mu gushoza intambara kwa Museveni, akora ku buryo ahuma amaso Umuryango Mpuzamahanga yohereza abasirikare ba Uganda nk’ibitambo muguhungabanya amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ati “Murebe nka Somalia, habaye amahano aho abasirikare bitwa ko baharinda amahoro barimo n’aba Uganda bafashwe bagurisha intwaro Al-Shabaab. Abasirikare ba Museveni bishoye muri ubwo bucuruzi kuko ngo bari bamaze igihe badahembwa neza kuko abayobozi babo bapyetaga imishahara yabo.”

Ati “Nyamara igihe cyose Umuryango Mpuzamahanga wabazaga Museveni kuri iki kibazo, yahitaga azana iterabwoba ryo gukura ingabo muri Somalia.”

Ruswa yamunze ubukungu bwa Uganda

Kiwanuka agaruka no ku bibazo bya ruswa muri Uganda akavuga ko abaturage ba Uganda babaye ibitambo by’ubutegetsi bwa Museveni kuko ubukungu bwa Uganda ngo burimo kurindimuka bitewe na ruswa avuga ko yamunze ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Atanga urugero aho ngo nko mu buzima buterwa inkunga ahanini n’ibihugu by’amahanga, ku wambere ushize, Perezida w’Umutwe w’Abadepite yarwaye akavuga ko byatewe n’umunaniro w’indege mu gihe ngo yari yuriye indege ajya kwivuza muri Kenya.

Kiwanuka akabishingiraho avuga ko ibyo bisobanuye ko nta bitaro na bimwe Uganda ifite bishobora kuvura umunaniro. Agatanga izindi ngero z’ibibazo biri mu buvuzi aho avuga ko Uganda imaze imyaka 15 itagira imashini ifasha mu buvuzi bwa kanseri, akavuga ko ibyo byose bituruka ku kuba igihugu cyaramunzwe na ruswa ndetse n’igenamigambi ribi.

Ati “Uburyo Museveni ayoboramo bwaciyemo igihugu ibice bibiri. Igice kimwe cy’abaherwe n’igice cy’abatindi kandi byose bitewe na ruswa yamunze igihugu.”

Akomeza avuga hari amakuru avuga ko Uganda igiye kubaka ibitaro bifite agaciro ka miliyoni 480 z’amadolari hafi ya Entebbe, ko hari kompanyi ngo igiye kubyubaka ariko Guverinoma ikabeshya abaturage ko ari abashoramari yahaye amafaranga ngo bubake ibyo bitaro mu gihe “twakurikiranye tugasanga amafaranga bahaye Arab Emirates izubaka ibyo bitaro yagura ibikoresho byo mu cyumba kimwe cy’inama gusa.”

Agakomeza avuga ko bimeze bityo mu gihe ibindi bihugu by’abaturanyi bifite kompanyi z’indege mu gihe Uganda ari yo yonyine itayifite.

Ati “baravuga ko Uganda Airline igiye kugaruka, nyamara amakuru yagiye ahagaragara ejo ahamya ko n’ubwo Uganda ari yo yafashe inguzanyo ku kubyutsa Uganda Airlines Uganda iyifitemo imigabane ingana na 0.9% gusa.”

Ati “Wakwibaza nyir’iyi migabane 99.1% yindi. Ni nde mu by’ukuri”? Imishinga nk’iyi y’amanyanga irimo guteza ibibazo Uganda kandi nyamara Museveni yemerera abo bose bamunzwe na ruswa kuguma mu buyobozi.”

Kiwanuka akavuga ko ingero ari nyinshi cyane kandi ko Museveni ubwe ari we wateje ibyo bibazo igihugu yikikiza abantu bakururira ibibazo igihugu, agatanga urugero aho Sam Kuteesa yigeze kwigarurira Ikibuga cy’Indege cya Enteebe mu gihe cy’imyaka 11 akiguze ubusa binyuze muri komanyi ye yitwa Entebbe Handling Services Ltd (ENHAS) nyamara ntihagire n’umwe ugira icyo abivugaho kuko guverinoma ngo yari ibifitemo akaboko.

Akomeza avuga ko muri New York hari umuntu uherutse gukatirwa n’inkiko ahamwe n’icyaha cyo guha Museveni ruswa y’ibihumbi 500 by’amadolari Museveni akabyita impano.

Museveni afite ubwoba bwo kurekura ubutegetsi

Prof Kiwanuka avuga ko kubera ruswa n’imitungo Museveni yigwijeho, ngo afite ubwoba bwo kurekura ubutegetsi. Akavuga ko ibyo byose bituruka kukuba adashobora gutandukanya guverinoma n’imitungo ye ndetse n’umuryango we, bityo ngo akaba atinya ko avuye ku butegetsi yabiryozwa.

Muri ubu busesenguzi, Prof Kiwanuka avuga ko ikibazo u Rwanda rumaze iminsi rusaba Uganda gusobanura cyo gukorera Abanyarwanda iyicarubozo no kubafungira mu bigo bya gisirikare n’ahantu hatazwi ndetse no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakanashinjwa gutunga intwaro bitamutangaza.

Ati “Niba warakurikiye Uganda ku buyobozi bwa Museveni ntibyakagutanganje wumvise ibikorwa nk’ibyo, kuko abantu bahora bafungwa bahimbiwe ibyaha.”

Ati “Ubu icyakagombye kuduhangayikisha ni uko Abanyarwanda badatwarwa mu nkiko za gisivile bagatwarwa mu za gisirikare mu gihe amategeko n’ibimenyetso bikenerwa mu nkiko za gisirikare bitandukanye n’ibikenerwa mu za gisivile.”

Prof Kiwanuka akavuga ko ikibazo cy’Abanywarwanda bafungiwe Uganda gikwiye gukemurwa n’akarere ndetse n’Umuryanga Mpuzanamahanga bagashyira igitutu kuri Guverinoma ya Museveni kugira ngo abo baturage bahabwe uburenganzira bwabo.

Abavuga ko hari Abanyarwanda bari kwica abantu muri Uganda... twumvise abatawe muri yombi bakurikiranyweho impfu za Kaweesi, Abiriga, Kirumira n’abandi, ariko nta n’umwe muri abo w’Umunyarwanda; nta n’ufite amaraso ya Uganda n’u Rwanda.

Ati “Bose ni Abanya-Uganda buzuye kandi nyamara mu gihe gishize Museveni yatwibwiriye ko abo bicanyi ari intagondwa z’Abayisilamu zo mu mutwe wa ADF, none bahindutse Abanyarwanda.”

Akagira ati “Uyu mugabo ni umubeshyi kabuhariwe wavukanye kubeshya mu maraso ye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes.Muribuka MU7 abeshya Habyarimana ngo "nta muntu uzatera u Rwanda aturutse muli Uganda".Umufaransa witwa Voltaire yaravuze ngo "Politike ni ubuhanga bwo kubeshya".Nta politician utabeshya,nyamara bazi neza ko imana ibitubuza.Mobutu yigeze kubeshya Abakongomani ngo muli 1980,buri muturage wese azaba afite imodoka.Nicyo gituma bamwe batajya muli Politike.Kubera ko ituma abayigiyemo bakora ibintu byinshi bibi:Kubeshya,kwicana,kurwana,amanyanga,kwiba,gucura abandi,etc...Umukristu nyakuri yirinda kujya muli Politike.Nubwo ituma benshi bakira cyane.

karekezi yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka