Uyu Murangwa Hadidja w’imyaka 44, na we yatanzwe n’ishyaka rya PDI kimwe na Uwamurera Salama utaremejwe n’urukiko rw’ikirenga.
Tariki ya mbere z’uku kwezi k’Ukwakira 2019, ni bwo urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko rutemeje umukandida Uwamurera Salama wari watanzwe n’ihuriro ry’imitwe ya Pilitiki, avuye mu ishyaka rya PDI, bivugwa ko impamvu yari uko nta bunararibonye yari afite.
Uwamurera Salama yari asanzwe ari umukozi w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imisoro mu kigo cy’ubutaka cy’ako karere (Billing Officer).
Murangwa Hadidja utorewe kumusimbura muri Sena, ni impuguke mu bwakirizi bw’imisoro, akaba n’umunyamategeko.
Ni umwe mu bagize ikigo mpuzamahanga nkemurampaka (Kigali International Arbitration Center), akaba anabifitiye seritifika yavanye i London mu Bwongereza.
Yakoze imirimo inyuranye mu bijyanye n’imisoro ndetse n’ubujyanama mu mategeko haba mu bigo bya Leta n’ibyigenga.
Murangwa ni umunyamayegeko ubimazemo igihe kandi akaba n’umujyanama mu by’imisoro.
Yabaye muri nama z’ubutegetsi za MMI, RBC na BRD ubu akaba ari mu nama y’ubutegetsi ya Banki nkuru y’igihugu (BNR).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|