Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola yazaniye Perezida Kagame ubutumwa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Kamena 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, António Tete waje amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byabitangaje ku rubuga rwa Twitter ko Tete yazanye ubutumwa bwa Perezida wa Angola, ariko ibikubiyemo bikaba bitatangajwe.

Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu igira iti "Perezida Kagame yakiriye Minisitiri wa Angola ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, António Tete waje azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço".

Mu muhango wabereye muri Angola ku itariki 27 z’ukwezi gushize kwa Kamena wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Minisitiri Tete yijeje ko Angola izafatanya n’u Rwanda guhangana n’ibiruhungabanyiriza umutekano, ndetse no kureba ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa muri icyo gihugu.

U Rwanda na Angola bigize Inama Mpuzamahanga y’Ibihugu 11 by’Akarere k’Ibiyaga bigari (ICGLR), bikaba bikunze guhura byiga ku kibazo cy’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aheruka i Luanda muri Angola mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka, aho yari yagiye kuganira na Lourenço ku mutekano muri Repubulika ya Santrafurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka