Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yagiriye uruzinduko mu Rwanda
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed Ali, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Akigera mu Rwanda kKu kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali, yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Vincent Biruta.
Biteganyijwe ko Abiy Ahmed Ali agirana ibiganiro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku mugoroba wo kuri iki cyumweru.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed akomereje uruzinduko rwe mu Rwanda avuye muri Uganda aho yaganiriye mu buryo bwihariye na Perezida wa Uganda Yoweri Museveni.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|