Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari muri Afurika y’Epfo

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, ari i Durban muri Afurika y’Epfo, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Ni mu muhango wo gutangiza Imurikagurisha Nyafurika ry’Ubucuruzi.

Minisitiri Ngirente yakiriwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Mu ijambo rye, Minisitiri Ngirente yagarutse ku kamaro ko gukorana hagati y’ibihugu, asobanura ko guteza imbere ikoranabuhanga bizoroshya iyi mikoranire kandi bikihutisha ubuhahirane hagati y’ibihugu.

Minisitiri Ngirente kandi yasobanuye ko guteza imbere abikorera kuri uyu mugabane wa Afurika ari kimwe mu by’ingenzi byafasha mu iterambere ry’umugabane muri rusange. Yanavuze ko abiga bakwiye kwigishwa amasomo arebana no gukemura ibibazo byugarije Afurika.

Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente

Abitabiriye iri murikagurisha ndetse n’abariteguye baganiriye no ku kureba uko isoko rusange rya Afurika ryahabwa ingufu rikabasha gukora no kugera ku ntego zatumye rishyirwaho.

Iri murikagurisha ryibanda ku bucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika ririmo kubera muri Afurika y’Epfo rizamara icyumweru, rikaba ryatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 15 rikazageza tariki 21 Ugushyingo 2021.

Abamurika ibicuruzwa na serivisi zitandukanye muri rusange bararenga 1000 bakaba baraturutse hirya no hino muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka