Minisitiri Munyangaju yinjiranye umukoro wo kuvugurura sitade Amahoro

Minisitiri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa, yahawe umukoro wo kwita ku gishushanyo mbonera cy’ahubatse sitade Amahoro, hagahinduka igice cy’imikino inyuranye.

Uhereye iburyo: Minisitiri Munyangaju, Senateri Nyirasafari na Minisitiri Mbabazi
Uhereye iburyo: Minisitiri Munyangaju, Senateri Nyirasafari na Minisitiri Mbabazi

Byavugiwe mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati y’iyahoze ari Minisiteri y’umuco na siporo na Minisiteri y’uribyiruko n’ikoranabuhanga, wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2019, mu cyumba cy’inama cya Kigali Arena.

Uyu muhango wayobowe na Senateri Nyirasafari Esperance Visi Perezida w’umutwe wa Sena,ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Rosee Marie Mbabazi.

Senateri Nyirasafari yasabye abayobozi b’amashyirahamwe y’imikino ndetse na komite Olempike gukomeza guteza imbere imikino mu Rwanda, ndetse no kwita ku mpano z’u Rwanda.

Minisitiri Munyangaju ahererekanya ububasha na Senateri Nirasafari wahoze ayobora iyi Minisiteri
Minisitiri Munyangaju ahererekanya ububasha na Senateri Nirasafari wahoze ayobora iyi Minisiteri

Yasabye Minisiteri ya kwita kuri Siporo rusange izwi nka Car free Day kongerwamo Imbaraga ikagera mu midugudu.

Ikindi yasabye Minisiteri ya Siporo ni ukwita ku gishushanyo mbonera cy’igice cy’imikino, aho yagize ati “Aha duherereye ndetse n’ahari sitade Amahoro, hateganyijwe kuba ahantu habera imikino itandukanye, turasaba MINISPOR gukurikirana iki gishushanyo kuko dukeneye ko iki gice kiba icy’imikino”.

Abakozi mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri bitabiye umuhango wo guhererekanya ububasha
Abakozi mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri bitabiye umuhango wo guhererekanya ububasha

Biteganyijwe ko aka gace sitade Amahoro iherereyemo hagomba kuvugururwa hakaba agace k’imikino, aho hamaze kubakwa Kigali Arena.

Hateganyijwe kandi kuvugurura sitade Amahoro, ikanasakarwa ku buryo izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, bavuye kuri 25 isanzwe yakira iyo bicaye neza.

Hazubakwa kandi inyubako izajya yakira imikino inyuranye nka karate, handball, tennis, n’ubwogero (piscine) mpuzamahanga.

U Rwanda rwasabye kwakira shampiona y’isi y’umukino w’amagare (UCI world championship) mu mwaka 2025.

Uyu na wo ni umukoro MINISPOR yahawe, wo gukurikirana ubu usabe kugira ngo umwaka 2025 u Rwanda ruzayakire.

Mu ijambo rye, Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame u cyizere yamugiriye cyo kuyobora iyi Minisiteri.

Minisitiri Munyangaju yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere
Minisitiri Munyangaju yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere

Yavuze ko icyo ashyize imbere ari ubufatanye hagati ya Minisiteri ayobora netse n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda.

Tariki ya 04 Ugushyingo 2019, ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize ku mwanya wa Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, asimbura Senateri Nyirasafari Esperance wagizwe umusenateri, akaza no gutorerwa kuba Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena.

Minisiteri y’umuco na Siporo yayoborwaga na Nyirasafari yaratandukanyijwe iba Minisiteri ya Siporo gusa, naho igice cy’umuco cyongerwa kuri Minisiteri y’Urubyiruko ihita ihinduka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco iyoborwa na Rose Mary Mbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo abadamu Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.

gatare yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ushatse ko abagore aribi bazi kuyobora gusa noneho abagabo batagishoboboye kuyobora?!

Anonymous yanditse ku itariki ya: 17-11-2019  →  Musubize

Nibe byashobokaga,uriya bashinze UMUCO yari kuzaca mu muhanda abakobwa bambara imyenda yerekana amabere n’ibibero cyangwa imyenda icitse.Agaca abasore banywa IBIYOBYABWENGE,agaca n’Ubusambanyi.Ikibazo nuko nta numwe wabishobora uretse Imana gusa.Ni kimwe nuko nta muyobozi numwe wakuraho akarengane,ruswa,ubusumbane,ubusaza,indwara n’Urupfu.Keretse Imana yonyine.Nkuko bible ivuga muli Daniel 2:44,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yesu,ahindure isi paradizo.Niwo muti wonyine.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka