Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gushyira imbere umuturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abayobozi kwita ku baturage no kubakorera neza. Yabibasabye ku wa 09 Gashyantare 2022, mu nama yagiranye n’abayobozi n’abakozi b’Akarere ka Ngoma kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Akagari.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko iyo abayobozi bagiyeho baba bagomba kuzana impinduka mu iterambere. Yabifurije kugera ku byo biyemeje ndetse anabibutsa ko batari bonyine ahubwo bakwiye gufatanya n’izindi nzego kugira ngo ibyo abaturage ba Ngoma bagomba kubona babibone.

Yasabye abayobozi kunoza imitangire ya serivisi zihabwa abaturage, kwita ku baturage no kubakorera neza.

Ati "Zirikana ko ibyo ukora byose mu kazi ushinzwe ubikora mu izina rya Perezida wa Repubulika bityo ubikore nk’uko abyifuza."

Yakomeje agira ati "Umukoro wa mbere ku bayobozi ni ugusuzuma serivisi duha abaturage, tugaharanira kunoza imitangire ya serivisi."

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayobozi kandi gukemura ibibazo by’abaturage cyane cyane mu mitangire n’ibyangombwa, kwirinda ruswa no kwirinda kurenganya abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko abaturage ba Ngoma bashimira Perezida wa Repubulika ku bikorwa by’iterambere byubatswe n’ibindi birimo kubakwa nka sitade ya Ngoma, amahoteli, imihanda n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka