Minisitiri Dr Biruta yakiriwe n’Umwami wa Brunei

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe n’Umwami wa Brunei akaba na Minisitiri w’Intebe w’Iki gihugu, Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III.

Minisitiri Dr Biruta yakiriwe n'Umwami wa Brunei
Minisitiri Dr Biruta yakiriwe n’Umwami wa Brunei

Mu butumwa bwashyizwe kuri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, buvuga ko Minisitiri Dr. Vincent Biruta yakiriwe n’Umwami wa Brunei kuwa 8 Kamena 2024.

Minisitiri Dr Vincent Biruta kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Dato Erywan Pehin Yusof, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yakomeje ibivuga.

Ibiganiro by’aba ba Minisitiri bombi bikaba byibanze cyane ku kongera kureba uko imikoranire hagati y’ibihugu byombi yatangijwe mu 2020 ihagaze, ndetse no kurebera hamwe inzego nshya z’imikoranire nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda.

Minisitiri Dr Vincent Biruta kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Dato Erywan Pehin Yusof
Minisitiri Dr Vincent Biruta kandi yagiranye ibiganiro na mugenzi we, Dato Erywan Pehin Yusof

Umwami Hassanal Bolkiah ibni Omar Ali Saifuddien III, akaba yaragiriye uruzinduko mu Rwanda mu 2022 ubwo yari yitabirya inama ya CHOGM yabereye mu Rwanda ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bihuriya mu muryango wa Commonwealth. Ubwo yageraga mu Rwanda yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Igihugu cya Brunei ni kimwe mu bihugu bito byo muri Aziya y’Amajyepfo, kikaba giherereye ku kirwa cya Borneo aho kizengurutswe na Malaysia ndetse n’inyanja y’u Bushinwa. Umurwa Mukuru wacyo witwa Bandar Seri Begawan, kikaba gituwe n’abaturage 512,395.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye kuri peteroli nyinshi ndetse na gaze. Bivugwa ko mu myaka ya za 90 na 2000, aribwo ubukungu bwa Brunei bwatangiye kwiyongera ariko cyane cyane bishingiye ku guteza imbere inganda.

Umuryango w’aba Bolkiah niwo wakomeje kugenda usimburana mu butegetsi bwa Brunei, nadetse ukaba ushimirwa ko wafashije igihugu kurushaho gutera imbere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane ko kugeza ubu umuturage abarirwa ko yinjiza ku mwaka agera ku madorali y’Amerika 28,916 (Hafi miliyoni 30Frw).

Umwami Hassanal Bolkiah afatwa nk’umwe mu bagabo batunze amafaranga menshi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 30$. Ubutunzi bwinshi bwa Hassanal Bolkiah abukomora ku bucuruzi bwa peteroli na gaz umuryango we wakoze kuva kera kugeza n’uyu munsi cyane ko Brunei iza mu bihugu bitanu bya mbere byo muri Aziya y’Amajyepfo bicuruza ibikomoka kuri Peteroli byinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka