MINAFFET yagiriye inama abashobora kugira ikibazo cy’ingendo z’indege

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yahamagariye Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kugira ikibazo cy’ingendo bashaka kuza mu Rwanda mu gihe ikibuga cy’indege cyaba cyafunzwe kwegera ambasade z’u Rwanda zibari hafi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangarije Kigali Today ko bashyizeho uburyo bwo gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga baramutse bagize ikibazo cy’ingendo.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe
Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

Yagize ati “Abanyarwanda bari mu mahanga bagize ibibazo mu ngendo barasabwa kuvugana na za Ambasade z’u Rwanda zibegereye cyangwa bagahamagara kuri +250788125043”

Ubu butuma bwaje nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yatangaje ko ingendo z’indege ziva cyangwa zijya mu Rwanda zahagaritswe, harimo na RwandAir. Ibi bizatangira gukurikizwa guhera ku wa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 saa tanu na mirongo itanu n’icyenda z’ijoro (23:59), izi ngamba zikazamara igihe cy’iminsi 30 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus. Indege zitwara imizigo n’izikora ibikorwa by’ubutabazi zo zizakomeza gukora.

Bamwe mu Banyarwanda bari mu mahanga bari mu nzira bashaka kuza mu Rwanda batangaje ko bibabereye ihurizo kuko bari bahagurutse bari mu nzira zigana mu Rwanda kandi biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda tariki ya 21 Werurwe.

Uwitwa Cynthia Nyirinkwaya yagize ati; “Muraho, turi abanyeshuri biga muri Amerika turi mu nzira tujya Qatar. Indege yacu biteganyijwe ko izagera i Kigali ku wa gatandatu ku manywa tariki ya 21 Werurwe. Mu gihe itangazo rivuga ko nta ndege izinjira cyangwa izasohoka mu Rwanda nyuma ya 20 Werurwe, ni iki tugiye gukora?”

Ambasade z’u Rwanda mu bihugu bitandukanye zagiye zishyiraho nimero zahamagarwaho igihe hari Umunyarwanda ugize ikibazo kugira ngo afashwe.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko ibibazo Abanyarwanda bafite biza gukemurwa na Ambasade.

Agira ati; “Birakemurwa na Ambasade, zirareba abantu bari mu nzira uko bangana, niba hari ikindi gisubizo kugira ngo batahe cyangwa bafashirizwe aho bari, harebwe umubare w’abantu, byose Ambasade iraza kubyigaho bashakirwe igisubizo.”

Mu bihugu bitarimo ambasade, Nduhungirehe yavuze ko hari nimero bahawe bahamagara bagafashwa bahereye kuri nimero ya Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda cyangwa Ambasade zibegereye.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe avuga ko gufunga umupaka nta kibazo bitera ku bindi bihugu kuko ibihugu byinshi birimo guhagarika ingendo kubera icyorezo cya Coronavirus. Avuga ko iki cyorezo kizatera igihombo mu buryo butandukanye haba mu gutakaza akazi, mu bwikorezi, ubukerarugendo n’amahoteri.

Ahamagarira Abanyarwanda gukomeza gukaraba intoki, no kwirinda ingendo zitari ngombwa mu rwego rwo kwirinda ibyakomeza kongera ubwandu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka