Melania Trump yarakariye Donald Trump

Umugore wa Donald Trump witwa Melania Trump muri iyi mins ingo yarakariye umugabo we Donald Trump bitewe n’uburyo basohotse muri Perezidansi ya Amerika. Bivugwa ko Melania Trump yarakajwe bikomeye n’ukuntu yavuye mu Mujyi wa Washington DC nyuma y’igihe gito habaye imyigaragambyo yashyigikiwe na Donald Trump ikabera ku nyubako ya ‘Capitol’ ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko.

Nyuma y’uko Melania abonye abafana ba Trump ibihumbi bajya mu myigaragambyo yaguyemo abantu batanu, we ngo yahisemo kwicecera. Nk’uko bisobanurwa n’uwahoze afasha Melania, yagize ati “Nyuma yo kubona ibibaye, yari azi ko kuvuga cyangwa kugira icyo akora icyo ari cyo cyose, ntacyo byamara, ahitamo kutagira icyo akora.”

Televiziyo yitwa CNN yatangaje ko Melania buri munsi akunze kuba yibereye mu nyubako ya Trump yitwa Mar-a-Lago iherereye ahita West Palm Beach muri Florida iberamo ibijyanye n’imyidagaduro. Melania ku munsi ngo aba afite gahunda yo kujya ku mucanga agakorerwa za ‘massage’ n’ibindi bimuruhura mu mutwe no mu mubiri, akamarana umwanya n’ababyeyi be, agasangira n’umugabo we Donald Trump ifunguro ryo ku manywa.

Gahunda za Melania muri iki gihe ngo ziba zisa n’uko zabaga zimeze mu gihe yari akiri muri Perezidansi ya Amerika. Biravugwa ko kandi Melania Trump yarakajwe n’uburyo itangazamakuru ryitaye cyane kuri Jill Biden wamusimbuye muri Perezidansi ya Amerika.

Melania ngo yasize yandikiye Jill, ariko ntiyamuvugishije, ngo nta n’ubwo ngo yamutembereje muri ‘White House’ nk’uko bisanzwe bigenda iyo Abaperezida basimburanye. Byari biteganyijwe ko aza mu birori byo kurahira kwa Biden ariko ntiyaje.

Melania Trump ufatwa nk’umugore wa gatatu, hashize igihe atagaragara mu ruhame kuva indege ya Perezidansi ya Amerika (Air Force One) yamugeza ku nyubako ya Trump iherereye ahitwa ‘Palm Beach’ ku itariki 20 Mutarama 2021. Hari abavuga ko ubwo burakari bushobora kuzarangira atanze ikirego cyo gusaba gatanya imutandukanya na Donald Trump, abandi cyane cyane inshuti z’uwo muryango, bo bakavuga ko Melania na Donald Trump babanye neza bishimye, kandi ubu noneho baruhutse nyuma y’uko bavuye muri ‘White House’ iyi ikaba ari inyubako y’umweru abaperezida ba Leta zunze Ubumwe za Amerika baturamo mu gihe bari ku butegetsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka